Diamond yatangaje ko akunda cyane umuhungu we Naseeb Junior yabyaranye na Tanasha Donna wo mu gihugu cya Uganda kurusha abandi bana bose afite.
Diamond Platnumz ni umugabo kugeza magingo aya udafite umugore ariko akaba afite abana bane yabyaye ku bagore batatu bose bakomoka mu bihugu bitandukanye bya Afurika y'iburasirazuba harimo Zari wo muri Uganda, Hamisa Mobetto wo muri Tanzania ndetse na Tanasha Donna wo mu gihugu cya Kenya.
Ubwo yabazwaga ku muryango we n'umunyamakuru wo muri Kenya ku byerekeye umwana akunda cyane hagati y'abana be bose, yavuze ko umwana wese ari nk'undi bose abakunda kimwe ariko agakunda cyane Naseeb Junior yabyaranye na Tanasha Donna wo muri Kenya.
Uretse kuba akunda uyu mwana kandi, Naseeb Junior yavutse ku munsi umwe w'isabukuru ya Diamond Platnumz bivuze ko buri mwaka bizihiza umunsi mukuru w'amavuko umunsi umwe. Ibyo nabyo ni ibyongera umubano hagati ya Diamond na Naseeb kuko buri gihe bizihizanya isabukuru.
Indi mpamvu ishoboka ariko atatangaje, Tanasha Donna ni umwe mu bagore ba Diamond bakundwa cyane na Mama Dangote cyane kubera ko iminsi yamaze ari umugore wa Diamond yubashye nyirabukwe cyane ibyo bituma na Mama Dangote akunda cyane uyu mwuzukuru we cyane ndetse n'umukazana. Kuba nyina akunda cyane Tanasha Donna nabyo byatuma Diamond agira umubano mwinshi na Naseeb Junior.
Ku rundi ruhande, Diamond yakunze kuvuga ko akunda cyane Tiffah yabyaranye na Zari Hassan kubera ko ariwe mukobwa wenyine magingo aya afite ndetse akaba aribyo ahora ashimira Zari ndetse anamurata kubera ko yamubyariye umwana w'umukobwa.
N'ubwo abo bose abakunda cyane nk'uko yabitangaje, Diamond ashinjwa kudakunda Dylan yabyaranye nas Hamisa Mobetto akaba kandi atajjya amwikoza buri gihe cyakoze agapfa kumukorera ibirori by'isabukuru nabyo rimwe na rimwe kandi bidasamaje nk'uko abikorera abandi bana be.
Diamond yatangaje ko akunda cyane Naseeb kubera ko ariwe mwana wa nyuma
Diamond akunda umwana yabyaranye na Tanasha Donna
Undi mwana Diamond yari aherutse gutangaza ko akunda cyane ni Tiffah kubera ko ariwe mukobwa wenyine afite
Tiffah ni umukobwa Diamond yabyaranye na Zari Hassan
Diamond ntabwo akunze kwikoza umwana yabyaranye na Hamisa Mobetto
Hamisa Mobetto na Diamond ntabwo buzura cyane
TANGA IGITECYEREZO