"Urukundo Live Concert" ni igitaramo kidasanzwe cyateguwe n'amakorali abiri akomeye muri EPR ariyo Injili Bora choir ya EPR Gikondo na Vuzimpanda choir ya EPR Kamuhoza. Iki gitaramo cyaririmbyemo andi matsinda n'amakorali akunzwe mu gihugu.
Ni igitaramo cyabereye muri Kigali ku rusengero rwa EPR Remera, Paruwase ya Kicukiro, ku Cyumweru tariki 5 Ugushyingo 2023. Cyaririmbyemo Vuzimpanda choir, Injili Bora choir, Rehoboth Ministry, Healing Worship Team, Family of Singers n'abandi.
Korali Vuzimpanda yavutse kuwa 15/2/1997, ikaba ifite abaririmbyi 64. Intego yabo y'ibanze ni ukuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, kugeza abantu ku Mana no gukiza imitima yihebye. Umwihariko wabo ni uko abana babyawe n'abaririmbyi babo, nabo bahita baba abaririmbyi muri Vuzimpanda.
Muri Vuzimpanda, barasabana cyane, nta muntu mukuru cyangwa umuto, "twese turangana kuko duhuriye ku murimo w'Imana". Bakora kandi imirimo itandukanye nko kubakira abatishoboye. Babanje kwitwa Korali ya Nyabugogo, nyuma baza kwitwa Vuzimpanda. Igitekerezo cyo gushinga Korali cyatanzwe n'umubyeyi witwaga Kantarama Bonitirida'.
Injili Bora ni imwe mu makorari akomeye mu Rwanda kubera imiririmbire itangaje kandi yihariye yayo. Ibarizwa mu itorero EPR (Eglise Presbyterienne au Rwanda) Paruwase ya Gikondo. Yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Shimwa" yatumbagije ubwamamare bwabo n'izindi.
Mu 2019 bakoze igitaramo gikomeye bise "Nzakambakamba Live Concert" bitiriye indirimbo yabo 'Nzakambakamba', cyabereye kuri Bethesda Holy Church. Ni igitaramo iyi korari yatumiyemo andi matsinda nka Gisubizo Ministries, True Promises na Healing worship Team.
Aya makorali yombi asangiye Itorero rya EPR, yahuje umutima n'imbaraga bafatanya gutegura igitaramo bise "Urukundo Live Concert". Abacyitabiriye bishimiye cyane kuramya Imana bayobowe n'amakorali bakunda Injili Bora na Vuzimpanda ndetse n'abandi baririmbyi batumiye.
Hakizimana Jean Damascene, Perezida wa Vuzimpanda choir, yabwiye inyaRwanda ko banyuzwe n'imigendekere myiza y'iki gitaramo. Ati "Muri macye igitaramo cyatangiriye ku gihe abantu bari bitabiriye ku rugero rwo hejuru nubwo imvura yaguye. Umusaruro twatwashakaga warabonetse".
Yanavuze ku nkunda bakusanyije yo gufasha Injili Bora igiye kwerekeza muri Kenya mu ivugabutumwa. Ati "Amafaranga habonetse arenga Miliyoni y'amanyarwana, amatsinda yose yarisanzuye. Nk'umutu wari uri mu b'imbere mu gutegura, narishimye muri rusange".
Perezida wa Vuzimpanda choir, Jean Damascne Hakizimana, ni we wari umuhuzabikorwa w'iki gitaramo gisize amateka
Hakizimana yashimiye itangazamakuru, abashumba b'itorero rya EPR ndetse n'abo mu yandi matorero "ni ukuvuga umubano wacu na Injili ubu urakomeye kuko ufite icyo ushingiraho gifatika nk'umusangiro, twakoranye mbere ya concert, indirimbo twakoranye ndetse n'ibindi bikorwa twenda kuzakorana mu mwaka utaha".
Yagarutse ku nkunga bakusanyirizaga Injiri Bora, avuga ko bitewe n'ibintu bicyenewe kuko bazagerayo bagakorerayo n'amashusho y'indirimbo, [inkunga bifuzaga] ntiyabonetse yose ariko twizaye ko Imana iri gukomeza gukoresha abantu batandukanye bikazagenda neza".
Yahishuye ko benshi banyuzwe n'ubutanye bwa Vuzimpanda na Injili Bora ku buryo hari abasabye ko andi makorali yabafatiraho urugero. "Ikindi ni uko abantu bashimye ubufatanye bwacu basaba andi makorali gufatiraho urugero. Twabonye n'umwana wo kuririmbana ya ndirimbo twakoranye "Urukundo".
Mbere y'uko iki gitaramo kiba, Vuzimpanda na Injili Bora bakoranye indirimbo bise "Urukundo" yageze hanze kuwa Kabiri w'icyumweru gishize. Bagaragara basangira Igaburo Ryera, bakaririmbana iyi ndirimbo bicaye mu busitabi buteguwe neza, bameze nk'umuryango umwe.
Vuzimpanda na Injili Bora baitanye ubucuti butari ubwa none nk'uko babyitangiramo ubuhamya, bati "Tumaranye igihe kirere tuziranyeho byinshi kandi turi n'abo mu itorero rimwe". Iyo niyo mpamvu nyamukuru yatumye bakorana indirimbo n'igitaramo.
Ntibikunze kubaho kubona amakorali ahuza imbaraga agafatanya gutegura igitaramo. Ahubwo usanga korali yo mu itorero runaka itegura igitaramo igatumiramo undi mutwe w'abaririmbyi wo mu rindi torero, ni bacye usanga batumira abo basengana kubera ahanini baba bari mu cyo wakwita ihangana. Vuzimpanda na Injili Bora, bo banditse amateka y'ubufatanye budasanzwe.
Uko babyifuzaga, ni ko byasohoye. Mu nkuru y'ubushize, Hakizimana yatubwiye ko ibi bikorwa byahurije hamwe aya makorali, "bizabera urugero andi makorali nk'ikimenyetso cy'ubufatanye n'urukundo". Byarangiye benshi mu bitabiriye igitaramo bahamagariye andi matsinda kubareberaho.
Avuga ko EPR ari itorero ryiza rifatanya n'abaririmbyi baryo, muri rusange ibikorwa byose byateguwe babimenyesha inama zibishinzwe. Yavuze ko "iri torero rishyigikira amakorali yaryo hakurikijwe igenamigambi buri korali itanga buri mwaka, buri Paruwasi iba ifite ingengo y'imari igenera korali".
Asobanura imbarutso yo guhuza imbaraga hagati ya Vuzimpanda na Injili Bora, yagize ati "Icya mbere twashingiyeho ni ibyifuzo by'abaririmbyi ku mpande zombi bakomeje kubidusaba kubera ubufatanye dufitanye. Ni ugushakisha uburyo twashyigikira urugendo rw'ivugabutumwa inshuti zacu ziri kwitegura kujyamo muri Kenya kuwa 8/12/2023".
REBA INDIRIMBO "URUKUNDO" YA INJILI BORA FT VUZIMPANDA CHOIR
REBA AMAFOTO Y'IGITARAMO "URUKUNDO LIVE CONCERT"
Injili Bora na Vuzimpanda banyuzwe n'imigendekere y'igitaramo "Urukundo Live Concert"
TANGA IGITECYEREZO