Kigali

Ruswa y’igitsina ikomeje kuvuza ubuhuha muri filime nyarwanda

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:2/11/2023 14:53
1


Kwakwa ruswa y’igitsina kwa bamwe mu bifuza gukina filime, bikomeje kuba imwe mu mbogamizi z'inzozi zabo, bakabura amahirwe.



Abakinnyi ba filime nyarwanda bakomeje kugaragaza zimwe mu mbogamizi bahura nazo zibabuza gutera imbere bagatakaza n’amahirwe yo kwagura impano zabo.

Ruswa y’igitsina yakwa igitsinagore  mu mwuga wa sinema cyangwa ku bifuza kwinjiramo bwa mbere, ikomeje kwangiza intekerezo zabo no gutuma babura amahirwe yo kugaragaza ibihangano byabo n’impano zibarimo.

Uretse sinema nyarwanda, hari n'ibindi bigo bigitanga akazi bishingiye kuri ruswa y'igitsina, ibyo bikangiza ibyiyumviro by’igitsinagore cyangwa abandi bantu batswe ruswa y’igitsina.

Ruswa y’igitsina ni kimwe mu bihungabanya umutekano w’abantu ndetse n’igihugu muri rusange, kuko yangiza ubuzima bwa benshi cyane cyane ubuzima bw’abana b’abakobwa bakiri bato. 

Bamwe mu bamenyekanye muri filime nyarwanda bahuye n’iki kibazo kibabera imbogamizi ikomeye, bakomeje gutanga ubuhamya.

Umunyana Analysa wamenyekanye nka Mama Sava muri Papa Sava, ni umwe mu bahuye n'iyo mbogamizi akabura bimwe mu biraka byagombaga kumutungira umuryango.


Yatakaje amahirwe yo kwamamariza ikigo cy'ubwishingizi gikomeye kubera ruswa y'igitsina

Mama Sava yatangarije InyaRwanda ko mu myaka ishize yahamagawe kwamamariza ikigo cy’ubwishingizi agezeyo asabwa ko agomba gutanga ruswa y’igitsina bikamufasha kwemererwa gukora ako kazi.

Ati “Hari harimo ruswa y’igitsina kugira ngo mbone ako kazi, ariko naragahombye”. Mama Sava avuga yahisemo kubona inyungu nke aho guhitamo nabi kubera amafaranga. Yanze gukora ako kazi ko kwamamaza.

Umunyarwenya akaba umukinnyi wa filime Uwimpundu Sandrine wamenyekanye nka Rufonsina muri filime “Umuturanyi”, ni umwe mu batangaje ko yahuye n’iyi mbogamizi mu mwuga we igatuma atinda no kumenyekana.

Rufonsina yatangaje agira ati “Navuga ko ariyo mbogamizi nahuye nayo igatuma ntinda no kumenyekana kandi nshoboye bitewe no kwihagararaho;

Nkumva ko isaha izagera nkagera ku nzozi bitanyuze mu gutanga ruswa y’igitsina, ari nayo mpamvu namenyekanye ntinze ku bwo guhangana n'izo mbogamizi ariko nkazitsinda”.


Rufonsina ni umwe mu batanze ubuhamya buvuga ko kwirinda ingeso z'ubusambanyi bituma umuntu agera ku nzozi mu gihe gikwiye, aho guca mu nzira z'ubusamo


 Ntakabuza yahindutse icyamamare binyuze mu gutegereza igihe gikwiye


Rufonsina ukina muri filime "Umuturanyi" agira inama abakobwa ko bakwiye guhakanira ababaka ruswa y'igitsina


Rufonsina yazanye umwihariko wo gukina avuga igikiga akundwa na benshi


Mama Sava yatangaje ko yakoze cyane kugira ngo atunge abana be


Kwakwa ruswa y'igitsina byabaye imbogamizi ikomeye kuri we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mayumbo Emmy 1 year ago
    Ntabwo Rufonsina avuga Igikiga,avuga Ikigoyi



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND