RURA
Kigali

Chris Brown yajyanywe mu nkiko azira kurwanira mu kabyiniro

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/10/2023 10:22
0


Umuhanzi w'icyamamare, Chris Brown, ari mu mazi abira nyuma yo kujyanwa mu nkiko ashinjwa gukubitira umugabo mu kabyiniro ko mu mujyi wa London mu Bwongereza.



Icyamamare Christopher Maurice Brown umenyerewe ku izina rya Chris Brown mu muziki, umwe mu bahanzi akaba bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ntabwo akomeje guhirwa n'umwaka wa 2023 dore ko ku nshuro ya Gatatu muri uyu mwaka yongeye kujyanwa mu nkiko aho ari gushinjwa kurwanira mu kabyiniro.

Nk'uko byatangajwe n'ibinyamakuru bitandukanye by'imyidagaduro birimo nka TMZ, byatangaje ko uyu muhanzi yongeye kuregwa gukubita umuntu akamukomeretsa. Umugabo umurega ni uwitwa Abe Diaw, wavuze ko Chris Brown yamukubitiye mu kabyiniro.

Chris Brown yajyanywe mu nkiko azira kurwanira mu kabyiniro ko mu Bwongereza

Abe Diaw avuga ko ku itariki 26 Gashyantare muri uyu mwaka ari bwo we na Chris Brown bahuriye mu kabyiniro kitwa 'Tape Nightclub' ko mu mujyi wa London mu Bwongereza. Muri ako kabyiniro kandi ni naho uyu muhanzi yatangiye gutongana na Abe Diaw amuziza ko ari gufata amashusho ye atabimusabye.

Ubwo Chris Brown yatangiraga gutongana n'uyu mugabo ngo nibwo yafashe icupa ry'inzoga ya Tequila yarari kunywa yitwa '1942 Don Julio ' maze akarimukubita mu mutwe inshuro enye bikarangira anamukomerekeje. 

Uyu muhanzi arashinjwa gukubita no gukomeretsa umugabo mugenzi we

PageSix yatangaje ko icyo gihe Chris Brown yemeye kuvuza Abe Diaw akamwishyurira amafaranga yose azakenera yo kwivuza nyamara ngo ntabwo yabikoze kuko Abe Diaw yategereje ko uyu muhanzi amwishurira fagitire yo kwamuganga agaheba akaba ari nayo mpamvu yamujyanye mu nkiko.

Iyi ni inshuro ya Gatatu muri uyu mwaka Chris Brown ajyanywe mu nkiko dore ko yatangiye uyu mwaka wa 2023 ashinjwa kutishyura imisoro, inshuro ya Kabiri akaba yaragejwejwe mu nkiko ashinjwa kutishyura ideni rya banki. Kuri iyi nshuro arashinjwa gukubita no gukomeretsa umugabo mu kabyiniro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND