Kigali

Amaboko azaguha uyabonera mu iramukanya! Mobetto ababajwe na Diamond utikoza umwana babyaranye

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:24/10/2023 19:35
0


Amaboko azaguha uyabonera mu iramukanya! Hamisa Mobetto ntabwo yiyumvisha uburyo Diamond Platnumz akundwakaza abana ba Tanasha na Zari yirengagije umwana babyaranye witwa Dlyan.



Iyo bavuze ngo "amaboko azaguha uyabonera mu iramukanya", abasobanukiwe ndetse n'abumva neza ururimi rw'ikinyarwanda bumva ko umuntu ashatse gusobanura ko umuntu uzagira icyo aguha cyangwa se agufasha umubona hakiri kare.

Umubano wa Diamond na Hamisa Mbotto wabayeho mu buryo butumwikana ndetse mu buryo Zari yatunguwemo. Hamisa Mobetto yakundanye na Diamond ariko Diamond akibana na Zari Hassan ndetse baranabyaranye abana babiri. Mu rwego rwo kugira ngo badasenya urugo rwa Diamond, umubano wabo bawugize ibanga rikomeye.

Umubano wabo waje gukomera ndetse no kumenyekana ubwo Diamond Platnumz yashyiraga hanze indirimbo Salome ariko ikagaragaramo uyu munyamideri, Hamisa Mobetto. Zari Hassan nawe yabonye ko umubano wa Mobetto na Diamond atari shyashya hanyuma zitangira kurara zishya ndetse icyo gihe Zari ashinja Diamond kuryamana n'undi mukobwa witwa Tunda.

Nyuma y'imyaka ibiri, Hamisa Mobetto yatangarije ikinyamakuru Standard ko atwite inda ya Diamond Platnumz haciyeho igihe gito anabyemeza kuri Wasafi Tv isanzwe ari iya Diamond Platnumz. Si ugutangaza ko atwite inda ya Diamond gusa, ahubwo yatangaje ko yabanje gukuramo inda eshatu ziwe. Ibyo byose byababaje Zari bituma umubano we na Diamond uhagararira aho.

Diamond yabanje kwihakana umwana Hamisa Mobetto yari atwite bifashisha ibipimo bya gihanga (DNA) bigaragaza ko umwana ari uwa Diamond Platnumz. Kuba Diamond yarihakanaga umwana byari ukugira ngo asabe imbabazi Zari bakomezanye umubano wabo. Kuva icyo gihe, aba bombi batangiye gusa nk'aho bahangana bakabana ku gitugu.

Nyuma Hamisa Mobetto nibwo yatangiye kujya agaragaza guhangana na Diamond ubwo yahaga akazi umugabo witwa Mwarabu Fighter wari usanzwe acungira umutekano Diamond ariko akaza kwirukanwa. Ibyo byafashwe nko gushaka gukomeza guhangana na Diamond dore ko bari baratandukanye.

Nyuma y'uko Diamond Platnumz atandukanye na Zari na Mobetto, yakundanye na Tnasha Donna wo mu gihugu cya Kenya ndetse abera umukazana mwiza nyirabukwe (Mama Dangote; Mama wa Diamond). Uretse kuba yarabaye umukazana mwiza, Tanasha Donna yaje kubyarana na Diamond umuhungu ndetse avuka ku munsi Diamond yizihirizaho isabukuru ye. Bivuze ko Diamond n'umuhungu we Junior bahuje umunsi w'isabukuru.

Nyuma Diamond Platnumz yaje gushwana na Tanasha Donna ariko Mama Dangote akaba akunda Tanasha. Umubano wa Tansha na Diamond ntabwo wahindutse urwango ahubwo bakomeje kuba inshuti bisanzwe. Kugeza aha Diamond yari amaze kugira abana bane bakunze kuvugwa mu itangazamakuru cyane.

N'ubwo Hamisa Mobetto yari yarakoze ibishoboka byose ngo yigarurire Diamond by'igihe cyose ariko bikanga, ntabwo yakomeje kubana neza na Diamond bitewe n'uko banaryamanaga yamubwira ko yamuteye inda akabanza kuyihakana. Dylan umwana wa Hamisa na Diamond niwe wabaye igihano cyo kutumvikana cyane kw'ababyeyi be.

Mu gihe Dylan yari amaze gukura, abantu batangiye gukwirakwiza amakuru y'uko umwana ari uwa Bill Nass umuraperi wo muri Tanzania kubera ko basa cyane kandi icyo gihe mu ibyara rya Hamisa Mobetto bakaba bari inshuti z'akadasohoka. 

Hambere aha nibwo Bill Nass yasabye abantu ko bagabanya guwkirakwiza ibihuha Dylana atari umwana we. Ibyo byose biza byiyongera ku mubano utari mwiza Diamond afitanye na Mobetto bigatuma umwana aba inzirakarengane.

Diamond Platnumz nawe ntabwo ajya yirata umwana we yabyaranye na Mobetto mu bandi dore ko umwaka ushize bamujije niba yemera Dylana hanyuma akavuga ko adashaka kubivugaho atakwemeza niba umwana ari uwe cyanwa se atari uwe. Ibyo nibyo bituma Diamond Platnumz atonesha abana ba Zari ndetse na Tanasha hanyuma akirengagiza umwana yabayaranye na Hamisa Mobetto.

Ku isabukuru y'abana Diamond yabayaranye na Zari ajya muri South Africa akabaha impano ndetse no ku isabukuru ya Naseeb Junior baba bari kumwe kubera ko bayigirira umunsi umwe. Hamisa Mobetto ashinja Diamond kuba nta kintu ajya akorera umwana babyaranye.

Mu mpera z'icyumweru gishize, Diamond Platnumz yagiye mu gihugu cya South Africa azana abana be ndetse bahasanga n'umwana wa Tanasha Donna wari uhamaze iminsi banazana no mu Rwanda. Diamond yaserutse muri BK Arena mu birori byo gutanaga ibihembo bya Trace Awards agaragiwe n'abana batatu.

Hamisa Mobetto ubabazwa n'uko Diamond atikoza umwana babyaranye, yashyize amashusho hanze ari kumwe n'umuhungu we Dylan arangije arandika ngo "Nywa amazi ubundi urebe ibikureba (Business)" . Yari kumwe n'umuhungu we mu gihe abandi bana bari kumwe na se basohokanye hano mu Rwanda. Impamvu yo kuvuga ibyo, ni uko Diamond atigeze yikoza umwana we mu gihe yari kumwe n'abandi bana be. 

Mu gihe Dylan ari kumwe na nyina (Hamisa Mobetto) banywa amazi, abana ba Zari Hassan bo bagaragaye mu mashusho bari kumwe na Diamond barimo bamuvuga ibigwi ukuntu ari umubyeyi mwiza kandi w'umukire.


Hamisa ari mu gahinda ko kuba Diamond atikoza umuhungu babyaranye


Hamisa Mobetto agerageza uko ashoboye akita ku mwana we Dylan


Abantu bakunze gushinja Bill Nass ko Dylan bavuga ko Mobetto yabyaranye na Diamond ahubwo ari uwe


Mu minsi yashize, Diamond yizihije isabukuru ye ari kumwe na Naseeb Junior yabayaranye na Tanasha Donna


Diamond Platnumz akunze kwereka urukundo rudasanzwe abana yabyaranye na Zari Hassan.

Reba amashusho y'indirimbo "Salome" ya Diamond yagaragayemo Mobetto akaba ari nayo yabaye imbarutso yo kugira ngo umubano wabo umenyekane

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND