Kigali

Leslie Dayman wamamaye muri filime ya E- Street na Prisoner yitabye Imana

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:24/10/2023 16:53
0


Umukinnyi wa filime Dayman Leslie ukomoka mu gihugu cya Australia yitabye Imana ku myaka 85.



Umunyempano wari umukinnyi wa filime, Dayman Leslie, wakunzwe muri filime zitandukanye zirimo n'izacaga kuri televiziyo, yitabye Imana ariko ntihatangazwa icyamwishe.

Dayman yatangiye umwuga wo gukina filime mu mwaka wa 1955 mbere yo kuhinduka icyamamare muri filime zitandukanya nka 60s Crime Drama yakinnnye yitwa BillHudson, filime ya Homecide n’izindi.

Nyuma yo kwinjira mu mwuga wo gukina filime yakunzwe muri filime zitandukanye zirimo E-Street yakinnye yitwa Senior Sergeant George Sullivan, filime yitwa Sons and Dauthers yakinnye yitwa Businessman Roger Carlyle na filime yitwa Prisoner yakinnye yitwa Inmate Geoff McRae.

Inkuru y’urupfu rwa Dayman Leslie yatangajwe na Marriane Howard ku mbuga nkoranyambaga ze ubwo yandikaga agira ati “Ruhukira mu mahoro Dayman Leslie. Ntitwashoboye kukwifuriza ibyiza mu bihe byo gukina filime ya “E-Street” kuko urupfu rutungurana”.

Yakomeje agira ati “Amaso yawe meza yahoraga anyibutsa amaso ya Data wambyaraga, byari agaciro gakomeye gukina ndi umukobwa wawe”. 

Nubwo hatangajwe urupfu rw’uyu mukinnyi Dayman, ntiharatangazwa icyihishe inyuma y’urupfu rwe.

Dayman Ernest Leslie witabye Imana kuya 20 Ukwakira 2023, yavutse kuya 19 Mutarama 1938 asigira benshi amarira n’agahinda.

 

Dayman Leslie umukinyi wa filime ukomoka muri Autralia yitabye Imana ku myaka 85






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND