Kigali

Filime 5 zanditse amateka ku Isi nyuma yo kumara igihe kirekire zikorwa

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:18/10/2023 11:49
0


Hari filime nyinshi zanditse amateka ku Isi zikanakundwa nyamara abazikunze ntibamenye buryo zakozwemo, kandi inzira byaciyemo rimwe na rimwe yari inzira igoye ku buryo hari n'ubwo zabaga zarabitswe ba nyirazo bararetse kuzikora.



Urutonde rwakozwe n'ibinyamakuru birimo Hollywood Reporter na CinemaBlend, byagaragaje filime 5 zanditse amateka ku Isi nyuma yaho zisohowe zigakundwa ndetse zikaninjiza amafaranga menshi nyamara zaratwaye igihe kirekire cyane kugirango zitunganywe.

1. The Lord Of The Rings

Mu mwaka wi 1978 nibwo Peter Jackson yagize igitekerezo cyo gukora iyi filime nyuma y’uko yari amaze kureba filime ikoze mu buryo bushushanyije nayo yitwa ayo mazina. Yagize igitekerezo cyo gukora iyi filime ariko aza kucyikuramo bitewe n’uko yabonaga kubishyira mu kuri bizamugora. 

Mu mwaka w’1995 nibwo igitekerezo cyongeye kugaruka maze atangira kwandika iyi filime yaje kujya hanze mu mwaka wa 2003, ikaba yarakoreshejwe miliyoni 281 z’amadolari, ariko kuri ubu ikaba iri muri filime 10 zinjije amafaranga menshi ku isi aho imaze kwinjiza miliyari 1.1 z’amadolari. Iyi filime igaragaramo abakinnyi nka Elijah Wood, Ian McKellen, Liv Tyler, Cate Blanchett n'abandi bazwi.

2. Iron Man

Iyi filime yagiye hanze mu mwaka wa 2008, igaragaramo abakinnyi bakomeye nka Robert Downey Jr., Gwyneth Paltrow, Terrence Howard n'abandi. Yatangiye gupangwa mu mwaka w’1990 ubwo Universal Studios yaguraga igitabo cyanditswe na Stan Lee cyitwa Iron Man. Hashize imyaka 6 Universal itarakora iyi filime maze 20th Century Fox igura iyi nkuru.

 Abakinnyi banyuranye nka Nicolas Cage mu 1997, Tom Cruise mu 1998,… bagiye bifuza kuyikinamo ariko kugeza mu mwaka wa 2004 nibwo iyi filime yatangiye gukorwa biteganyijwe ko izajya hanze mu mwaka wa 2006. Kugeza muri 2006, iyi filime yari itararangira maze yongera kugurishwa kuri Marvel Studio ari nayo yaje gukoresha Robert Downey Jr. muri iyi filime yagiye hanze mu mwaka wa 2008.

Iyi filime kugeza ubu iri muri filime zakunzwe cyane ikaba imaze kwinjiza miliyoni 585.1 mu gihe yakozwe na miliyoni 140 z’amadolari.

3. Les Miserables

Iyi filime yagiye hanze mu 2012, igaragaramo abakinnyi nka Hugh Jackman, Russell Crowe, Anne Hathaway, Amanda Seyfried.  Mu 1988 nibwo Alan Parker yasinyishijwe n’inzu ya Cameron Mackintosh Ltd ko ariwe uzayobora iyi filime, ariko nti yahita ikorwa. Nyuma y’imyaka 3, Bruce Beresford  yaje gusimbura Parker mu kuzayobora iyi filime.

Iyi filime kugeza mu 2005, yari itarakorwa, maze Producer wayo Cameron Mackintosh atangaza ko baretse  kuyikora ariko mu mwaka wa 2009, producer Eric Fellner yaje kwegera Mackintosh ngo amuhe inkuru y’iyi filime ayikorere bakaba baraje kumvikana mu 2011, iba aribwo itangira gukorwa.

Iyi filime iri mu bwoko bwa filime z’urukundo n’amateka yaje kugera hanze mu mwaka wa 2012, ikaba yarinjije miliyoni 441.8 yarakozwe na miliyoni 61 z’amadolari.

4. Rambo igice cya Kane ( 4)

Nyuma y’ibice 3 bya filime Rambo yanditswe ndetse igakinwa n'icyamamare Sylvestre Stallone, mu mwaka wa 2008 nibwo igice cya 4 cy’iyi filime cyageze hanze nyuma y’uko icya 3 cyari cyagiye hanze mu mwaka w’1988.

Iyi ntera iri hagati y’ibi bice by’izi filime zakunzwe cyane, yaturutse ku gutinda mu ikorwa ry’iki gice ubwo cyagombaga gukorwa mu mwaka w’1997. Muri uyu mwaka inzu ya Miramax yaguze iyi nkuru ngo iyikore, maze biza kuvangirwa n’uko Stallone yahise atangaza ko atagishaka gukina filime z’mirwano.

 Mu mwaka wa 2005, nibwo Stallone yongeye gutangaza ko ashobora kongera gukina izi filime maze Miramax igurisha iyi nkuru kuri Nu Image/Millenium Films, aho yatangiye gukinwa mu mwaka wa 2007 ikajya hanze mu mwaka wa 2008. Iyi filime yabashije kwinjiza miliyoni 113 z’amadolari mu gihe yakozwe na miliyoni 50 z'amadolari.

5. Avatar

Iyi filime niyo ya mbere imaze kwinjiza amafaranga menshi mu mateka ya Sinema ku Isi aho imaze kwinjiza miliyari 2.7 ikaba yaragiye hanze mu mwaka wa 2009. Mu 1994 nibwo umwanditsi n’umuyobozi w’iyi filime James Cameron yatangiye kwandika inkuru yayo yari ifite impapuro 80.

Mu mwaka w’1996, Cameron yatangaje ko nyuma yo gushyira hanze filime ya Titanic azahita atangira gukora iyi filime yateganyaga ko azakoresha abakinnyi bakozwe muri mudasobwa, ateganya gukoresha miliyoni 100 z’amadolari.

Iyi filime yari iteganyijwe kugera hanze mu mwaka w’1999, yaje gutinzwa n’uko James Cameron yasanze ikoranabuhanga ryariho icyo gihe n’uburyo yifuzaga gukora iyi filime bitari guhura ahitamo kubyihorera agategegereza igihe iri koranabuhanga rizaba rimaze kugerwaho.

Mu mwaka wa 2006 nibwo James Cameron yongeye gutekereza gukora iyi filime aho yongeye akayandika bushya akaba yaraje kuyikora ikajya hanze mu mwaka wa 2009 aho yakoreshejwe Amadolari  miliyoni 237 wongereyeho miliyoni 150 zakoreshejwe mu kuyamamaza.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND