Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu Gatatu tariki 18 Ukwakire 2023 yageze muri Israel ndetse akaba agomba kuganira na Perezida wa Palestine,icyo yitezweho ni uguhosha intambara mu Ntara ya Gaza kuko ishobora kubyara intambara ya Gatatu y'Isi nk'uko tugiye kubigarukaho.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Ukwakira 2023 , perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika Joe Biden nibwo yageze muri Israel aho agomba kugirana ibiganiro na Minisitiri w'Intebe Benjamin Nyetanyahu wamwakiriye ku kibuga cy'indege .
Agiye mu ruzinduko kugira ngo baganire ku Ntambara irimo kubera mu Ntara ya Gaza . Isi yose ihanze amaso Amerika itegerejweho guhosha intambara cyangwa igashimangira ko umuriro ugiye kwaka muri Gaza ndetse abasesenguzi muri Politiki Mpuzamahanga n'intambara bagahamya ko iyi ntambara yaba imbarutso y'intambara ya Gatatu y'Isi yapfubiye muri Ukraine.
Muri Gashyantare 2022 ubwo u Burusiya bwagabaga ibitero simusiga muri Ukraine kubera ko iki Gihugu cyari mu nzira yo kwinjira mu muryango wa OTAN /NATO.Ibi bitero byateguwe nyuma y'uko u Burisiya buburiye Ukraine kubera icyifuzo cyayo cyo kuba umunyamiryango wa OTAN ubarizwamo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zihora zihanganye nabwo nyuma y'intambara ya Kabiri y'isi yashyizweho akadomo na Amerika yari ishyigikiye ibihugu byo mu Burayi byarwanyaga abanazi kandi u Burusiya n'u Buyapani bikaba byari ku ruhande rw'Abadage ariko birangira batsinzwe.
Kugeza ubu Isi yose ihanze amaso Perezida Joe Biden nyuma y'uko Israel iriye karungu igategura umugambi wo kugaba ibitero bigamije kurimbura umutwe wa Hamas ubarizwa muri Gaza kandi ukaba unayoboye Politike ya Palestine kuva mu mwaka wa 2007.Ibitero bya Israel yatangiye kubigaba mu majyaruguru ya Gaza kuva mu cyumweru gishize , imbarutso ikaba yarabaye igitero cya Hamas yagabye tariki ya 7 Ukwakira 2033 cyahitanye abantu bivugwa ko bagera ku bihumbi bitatu barimo abarenga abanya Israel 1400.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe zaAmerika Joe Biden mu biganiro agomba kugirana na Minisiteri w'Intebe wa Israel, Benjamin Nyetanyahu, umusaruro uvamo ushobora kuvamo intambara ikomeye ndetse ishobora no kwitwa intambara ya Gatatu y'isi cyangwa se akayikumira asaba Israel kureka ibikorwa bya gisirikare yatangije mu Mjyaruguru ya Gaza.
Nyuma y'uko Leta ya Palestine itangaje ko kuwa Kabiri tariki ya 17 Ukwakira 2023 yagabye Igitero Ku bitaro bya Al Hilal muri Gaza kigahitana abantu 500 biganjemo abarwayi ,Umutwe wa Hamas watangaje ko ibyakozwe na Israel bikwiye kwitwa Jenoside mu gihe Leta ya Israel yatangaje ko iperereza ryakozwe nayo rigaragaza ko umutwe wa Islamic Jihad ariwo warashe igisasu cya Rokete yashakaga kurasa muri Israel ariko kikagwa kitahageze.
Nyuma y'iki gitero habayeho impinduka ku ruzinduko rwa Biden kuko yagombaga no kujya muri Jordanie akagirana ibiganiro n'abayobora ibihugu by'abarabu kugira ngo baganire ku buryo amakimbirane mu Burasirazuba bwo hagati yahoshwa .Kubera uburakari bwakongejwe n'igitero cya Israel bishobora gutuma Biden ataganira n'umwami wa Jordanie King Abdullah wa Kabiri bivugwa ko ashobora gusura Intara ya Gaza akanasura abakomerekeye mu gitero cyabereye ku bitaro bya Al Hilal mu rwego rwo gucubya uburakari bw'ibihugu byagaragaje ko Israel irimo kwihimura ikoresheje imbaraga z'umurengera .
Biden kandi agomba kugira ibiganiro na Perezida wa Misiri AbdelFatah El Sisi uvugwaho kugirana umubano na Israel ndetse Joe Biden arifuza kuganira na Perezida wa Palestine Muhamoud Abbas.
Ibiganiro Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika azagirana n'abakuru b'ibihugu ashaka gusura ,bishobora guhagarika intambara itutumba mu Burasirazuba bwo hagati (Moyen Orient). Biden ariko arasabwa kuganira na Minisitiri w'Intebe Benjamin Nyetanyahu kugira ngo Israel ihagarike ibitero byo kwihimura ku mutwe wa Hamas kuko bidakozwe bigakomeza byatuma abashyigikiye Palestine na Hamas nabo bakinjira mu Ntambara.
Ibihugu bya Iran, Liban biryamiye amajanja ndetse bivugwa ko umutwe w'Abanya-Liban witwa Hezbollah ufite Ingabo zikomeye kurusha Hamas nawo witeguye kujya kuyitera ingabo mu bitugu ,mu gihe Amerika yatangaje ko uzahirahira kurwana na Israel azahabonera akaga.
Amerika nubwo ivuga ko yifuza ko habaho ibiganiro bifite intego yo guhosha amakimbirane ntibizayorohera kuko yamaze kugaragaza ko yiteguye gushyigikira inkoramutima yayo Israel iri hagati y'abanzi bayo .
Igihugu cy'u Burusiya ntacyo gifite ijambo rikomeye ku kuba haba intambara ya Gatatu y'Isi yapfubiye muri Ukraine dore benshi bemezaga ibihugu byo ku Mugabane w'u Burayi nibyerura bakishora mu Ntambara hari ibihugu bizahita byifatanya n'u Burusiya Intambara ya Gatatu y'Isi igahita yubura gutyo.
Ibihugu byo Burayi byahisemo kwifata ndetse na Amerika uretse kwemeza inkunga y'ibikoresho ntiyigeze yerura kujya kurwana n'u Burusiya.
Ese birashoboka ko habaho intambara ya Gatatu y'Isi?
Nubwo Intambara z'Isi zabayeho mu mateka Amerika yazigizemo uruhare, ,intambara ya Burasirazuba yo hagati yo ni ihurizo kuri Biden kuko ibihugu nka Iran,u Bushinwa ,u Burusiya ,Liban ni ibihugu byamaze kwiyubaka mu bya gisirikare ku buryo Amerika iramutse yishoye mu Ntambara igafasha Israel mu mugambi wayo wo guhindura amateka ku mutwe wa Hamas yakomererwa.
Uburyo ibihugu byifashe mu ntambara ya Ukraine kugeza ubwo Perezida wa Ukraine yemeza ko Abanyaburayi batereranye igihugu cye bigaragara ko ibyo bihugu bidafite ubushake bwo gutiza umurindi ibikorwa byatuma habaho intambara ikomeye yahuriramo ibihugu bikomeye ku Isi haba mu bukungu n'ibya Gisirikare.
Uburyo intambara ya mbere n'iya Kabiri Isi zasize ingaruka mu bukungu na Politiki biri mu bishobora gutuma Amerika ibona ko itazabona ibihugu biyishyigikira mu buryo bweruye nk'uko byagenze muri Ukraine nayo ikaba yikanga guhurirwaho n'Ibihugu byo mu muryango wa Brics ndetse hakiyongeraho ibihugu byo mu Barabu bitishimiye ibitero byo kwihimura ku mutwe wa Hamas .
Icyo dutereje nyuma y'ingendo za Biden ni ukumenya niba Amerika na Israel bizakomeza umugambi wo kurimbura Hamas cyangwa se bihitamo ko ibibazo biri hagati ya Israel na Palestine bikemuka mu mahoro nubwo bigoye.
Amerika idashoboye guhosha iyi ntambara yatuma Isi uhura n'akaga ko kuba haba intambara ya Gatatu y'Isi yasigira abatuye ingaruka nyinshi.
TANGA IGITECYEREZO