RFL
Kigali

Ice Spice ari mu munyenga w’urukundo

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:14/10/2023 11:21
0


Ice Spice, umuraperikazi umaze kwigarurira imitima ya benshi abifashijwemo n’indirimbo ye yakunzwe cyane “Munch,” yemeje ku mugaragaro ko kugeza ubu ari mu munyenga w’urukundo.



Mu kiganiro aherutse kugirana na Los Angeles Times, umuraperikazi Ice Spice yiyemereye ko hari umuntu bari gukundana muri iyi minsi. Nyuma yo guhishura ko ari mu rukundo, Spice ntiyashatse gutangaza umwirondoro w’uwo yihebeye, avuga ko impamvu abihisemo atyo aruko ashaka ko abafana be bita cyane ku mpamvu itumye aba ahari, ariyo muziki.

Amakuru y’urukundo rwa Ice Spice aje nyuma y’umwaka udasanzwe kuri uyu muraperi. Kurubu, afite indirimbo ebyiri zagaragaye mu 10 za mbere kuri Billboard Hot 100, yaririmbye kandi mu maserukamuco akomeye nka Coachella na Rolling Loud.

Usibye ubwamamare bwe bugenda bukura buri munsi, Ice Spice ni umwe mu bahanzi badakunze gushyira hanze ubuzima bwabo bwite. Mbere, nta wundi muntu yigeze atangaza ko bari mu rukundo, wasangaga yivugira ku by’inshuti n’umuryango we gusa. 

Ariko ku nshuro ya mbere aganira na Los Angeles Times, yirekuyemo gake avuga ku by’urukundo rwe. Yahamije ko ubu yishimye kandi ari kwigira byinshi ku mukunzi we. Ati: “Ni umusore mwiza, kandi ushyigikira umwuga wanjye.”

Abafana b’uyu muhanzi bishimiye cyane kumva aya makuru y’uko aryohewe n’urukundo, ari na none bafite amatsiko menshi yo kumenya umusore watsindiye umutima we.

Kugeza ubu, Ice Spice aracyakomeje kugira umubano we ibanga rikomeye, ariko ikintu kimwe adashidikanyaho, nuko ari umwe mu bahanzi bashya mu muziki bishimye bihebuje.

Ubusanzwe uyu mukobwa yitwa Isis Naija Gaston, ni umuraperikazi w’umunya-Amerika udite imyaka 23 y’amavuko. Yavukiye anakurira muri Bronx mu mujyi wa New York. 

Yatangiye umuziki muri 2021 nyuma yo guhura na Producer  RIOTUSA. Zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe harimo Barbie World na Princess Diana yahuriyemo na Nick Minaj, Munch, Pretty Girl afatanije na Rema imaze amasaha make isohotse n’izindi.


Ice Spice yatangaje ko afite umukunzi ku nshuro ya mbere



Ni umwe mu baraperikazi bamenyekanye vuba kandi bakiri bato

Reba hano 'Pretty Girl' ya Ice Spice na Rema imaze amasaha make isohotse

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND