RFL
Kigali

Sosiyete ya Sony igiye gushora akayabo ka Miliyari zirenga 10 mu myidagaduro ya Afurika

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:13/10/2023 16:26
0


Inkuru nziza ku bantu bifuza kuba batangiza ikintu cy'ingirakamaro mu byerekeranye n'imyidagaduro ya Afurika ni uko Sosiyete ya Sony igiye kuhashora akayabo ka Miliyari zirenga 10.



Sosiye ya Sony isanzwe iherereye i Tokyo mu gihugu cy'u Buyapani, yatangaje gahunda ifite yo gushora imari mu gutangiza ibigo by'imyidagaduro mu bihugu bimwe bya Afurika.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatatu, tariki ya 11 Ukwakira 2023, Sony yiyemeje gutera inkunga ubushabitsi (ubucuruzi) bw’imyidagaduro muri Afurika binyuze mu kigega cya Sony Innovation Fund: Afurika (SIF: AF).

Umuyobozi mukuru wa Sony, Gen Tsuchikawa, mu kiganiro kihariye yagiranye n'ikinyamakuru TechCrunsh, ubwo yavugaga kuri iri shoramari, yatangaje ko Sony ishyize imbere cyane imyidagaduro kabone nubwo isanzwe itera inkunga izindi nzego z’umuryango binyuze mu kigega cya Sony Innovation Fund cyashinzwe mu 2016.

Yagize ati: "Igisata cy’imyidagaduro ni cyo cyibanze mu kigega cya Sony Innovation Fund kuva mu ntangiriro kandi kizakomeza kuza imbere"

Tsuchikawa yakomeje asobanura ko imiterere ya Afurika muri rusange n'abantu baho, byagize uruhare rukomeye mu cyifuzo cy’iyi sosiyete cyo kuza kuhashora amafaranga.

Ati: "Afurika, cyane cyane, ifite umuryango ukomeye kandi munini w'abashoramari na ba rwiyemezamirimo bashaka guhanga uburyo bushya bwo guteza imbere ubudasa bw'imyidagaduro ku bayikurikirana.

Rero ibyo byatumye Sony ihita ishinga 'Sony Innovation Fund' (SIF: AF), mu buryo bwo kuza gufatanya nabo kwagura imyidagaduro ya Afurika muri rusange".

Aka kayabo ka Miliyoni 10 z'amadorali (Miliyari 10 Frw) azashorwa, azaba agamije gutangiza bimwe mu bigize imyidagaduro ya Afurika bitandukanye birimo: Imiziki, Filime, Imikino n'ibindi byinshi.

Mbere yo kujya mu bindi bihugu, Sony irateganya guhera mu bihugu nka Afurika y'Epfo, Kenya, Ghana ndetse na Nigeria.

Gusa ariko kugeza ubu, nta gihe kiremezwa iri shoramari rizatangirira ndetse hakaba nta mubare  uramenyekana w'ibigo runaka bizaba birya kuri aya mafaranga. Ibindi byose byerekeye iri shoramari bikaba biteganijwe kuzatangazwa mu minsi mike iri imbere.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND