Kigali

Julia Fox wahoze ari umukunzi wa Kanye West yahishuye icyatumye batadukana

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:10/10/2023 9:47
0


Umukinnyi wa filime, Julia Fox, uherutse kubica bigacika ubwo yari ari mu rukundo n'icyamamare Kanye West Ye, yahishuye ibintu byatumye urukundo rwabo rutamara kabiri.



Umutaliyanikazi Julia Fox, umunyerewe mu gukina filime no kumurika imideli, yigeze kuvugwa cyane mu 2022 ubwo yari ari mu rukundo n'umuraperi w'icyamamare Kanye West Ye. Mu gihe gito aba bombi bamaranye bakaba baraciye ibintu gusa hakaba haribazwaga icyatumye batandukana batamaranye kabiri.

Julia Fox wamenyekanye nko muri filime zirimo 'Uncut Gems', na 'No Sudden Moves' n'izindi, kuri ubu yavuye imuzi impamvu zatumye atandukana na Kanye West Ye bamaranye amezi abiri gusa bakundana. Abinyujije mu gitabo yasohoye kivuga ku buzima bwe yise 'Down The Drain' yagarutse ku byatumye ashwana n'uyu muraperi watumye arushaho kwamamara.

Julia Fox yakomoje kubyatumye atandukana na Kanye West Ye

Muri iki gitabo cya Julia Fox yagize ati: ''Mu gihe gito twamaranye na Kanye West nabonye ko atankunda by'ukuri ahubwo nari igikoresho cye. Nubwo yari agitandukana na Kim Kardashian nibwiraga ko yaba amfitiye urukundo gusa nahise mbona ko yankoreshaga agamije kutera ishyari Kim. Yamfataga nk'umuntu umwibagiza ibihe bibi by'agatanya yari arimo aho kumfata nk'umukunzi we''.

Julia yavuze ko Kanye yamufataga nk'igikoresho cyo gutera ifuhe Kim Kardashian

Uyu mukinnyi wa filime w'imyaka 33 yakomeje avuga ko icyamubabaje kurusha ibindi ari uko Kanye West yashatse kumuhindurira imiterere. Yagize ati: 'Ntabwo Kanye yashimaga uko nteye. Yansabye ko nakwiyongeresha amabere akambwirako azanyishyurira ibisabwa byose kugirango nkorerwe 'Plastic Surgery' y'amabere kugirango abe manini. Icyo gihe narabyanze biramurakaza abifata nko kumusuzugura''.

PageSix yatangaje ko kuba Kanye West yarasabye Julia Fox kwiyongeresha amabere ye bidatunguranye kuko abagore bose uyu muraperi yakundanye nabo kugeza no k'umugore we Bianca Censori bose bihinduje imiterere babikesha 'Plastic Surgery'. 

Fox avuga kandi ko ikindi cyatumye batandukana ari uko Kanye yamusabye kongeresha ubunini bw'amabere ye

Ikindi ngo uyu mukinnyi wa filime yagarutse kukuba Kanye West aba yifuza gutegeka no kugenzura ubuzima bw'umukunzi we bisa neza n'ibyo Kim Kardashian yigeze kuvuga ubwo batandukanaga agatangaza ko yari arambiwe gutegekwa n'uyu muraperi. Byinshi ku rukundo rwa Julia na Kanye rwaciye ibintu mu gihe gito rwamaze, yabivuye imuzi mu gitabo yasohoye yise 'Down The Drain'.

Byinshi ku mubano we na Kanye West yabisohoye mu gitabo yise ''Down The Drain''






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND