Nyuma gato yo gukora ubukwe n'umugabo we Shakib Lutaya arusha imyaka 12, bwabereye muri Afurika y'Epfo mu minsi yashize, Zari yahise atanga gasopo ku bagore bose bakwibeshya bareba umugabo we.
Zari wavukiye mu gihugu cya Uganda, ariko akaba atuye muri Afurika y'Epfo n'umugabo we, yavuze ko hari abagore hano hanze bashobora kwifuza umunezero afitanye n'umugabo we, ariko batazi uko umubano wabo watangiye.
Yagize ati: "Abagore benshi mugira ingeso yo kwiruka ku bagabo b'abandi bitewe n'urukundo mubabonana. Bamwe muri mwe ntabwo mwigeze mwumva ibya Lutaya, ariko ubu bitunguranye kuko ari kumwe nanjye, buri wese arumva amushaka. Murashaka kubana nawe atari uko mumukunze, ahubwo ni uko ari kumwe nanjye.
Gusa ariko ukuri guhari, ni uko nshobora kubaha umugabo wanjye, ariko ntabahe ibyo ari kumpa, cyangwa se ntabiteho nk'uko ari kunyitaho. Uramutse umutwaye, kubera ko nta mubano mufitanye, rwose ntabwo ushobora kubona ibyo twubatse cyangwa se twagezeho".
Zari yatanze iyi gasopo nyuma y'ubukwe bwe na Lutaya bwitabiriwe n'inshuti, umuryango ndetse n'abo biganye.
Zari yakunze gutanga gasopo ku mukunzi we, yihanangiriza abakobwa bashobora kugerageza kwikundisha ku mukunzi we ngo ni uko amuruta, bagashaka kumumutwara.
Ibi kandi abitangaje nyuma y'aho we n'umugabo we arusha imyaka 12, bagiye bagarukwaho cyane mu bitangazamakuru bitandukanye bavuga ko batagakwiye kujya mu rukundo n'umwana abyaye.
Zari yongeye gutanga gasopo ku mugabo we
Zari arusha umugabo we imyaka 12
Yihanangirije abagore n'abakobwa bashaka kumutwara umugabo
TANGA IGITECYEREZO