Iyi ni Weekend ya Gatatu y’ukwezi k’Ukuboza 2024, isoza icyumweru cyaranzwe n’umuziki udasanzwe by’umwihariko ku bahanzi Nyarwanda batahwemye gushyira hanze ibihangano bishya kandi biri ku rwego rwo hejuru.
Nk’uko bisanzwe bigenda mu mpera za buri Cyumweru, InyaRwanda ibagezaho urutonde rw’indirimbo nshya z’abahanzi barimo abamaze kugera ku rwego rukomeye n’abakizamuka.
Ikigamijwe ni ugutanga
umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no
kunogerwa n’impera z’icyumweru. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu
nganzo batanga ibihangano bishya.
Kuri ubu, abahanzi
nyarwanda bakora umuziki w’ingeri zose bakoze mu nganzo, harimo n’abatari baherutse
kumvikana.
Mu bahanzi bakoze mu
nganzo harimo Diplomat wahuje imbaraga na Ariel Wayz, Mico The Best wahurije
abahanzi batandukanye mu ndirimbo yise ‘Twivuyange,’ Okkama wifashishije umwana we mu ndirimbbo nshya, Shaffy, Shemi, QD
wiyambaje Zeo Trap, Da Rest n’abandi.
Imwe mu ndirimbo
zasohotse muri iki Cyumweru zari zitegerejwe na benshi, harimo iyitwa ‘Sapiokseksho’
y’umuhanzi Diplomat yakoranye na Ariel Wayz.
Kuva mu mezi atanu
ashize, uyu muraperi yari yavuze ko ari mu myiteguro yo gusohora iyi ndirimbo
yise “Sapioseksho”, ariko yagiye akomwa mu nkokora n’uko aba Producer bagiye
bayitinza, kugeza ubwo yanifashishijwe muri filime ‘Dayana’ ya Bad Rama mu
buryo atigeze amenya.
Yakozwe mu buryo
bw’amajwi na Producer Element, ni mu gihe amashusho yakozwe na 1Shot yunganiwe
na Tego, K Bro n’abandi.
Diplomate yamamaye cyane
mu myaka 10 ishize; ndetse yagiye akorana n’abahanzi banyuranye indirimbo
zakomeje izina rye. Mu kiganiro na InyaRwanda, yavuze ko kwifashisha Ariel
Wayz, biri mu murongo w’uburyo yagiye akorana n’abahanzi.
Yavuze ati “Gukorana na
Ariel Wazy ni nk’uko nsanzwe nkorana n’abandi bahanzi bagiye batandukanye. Ni
nk’uko nshobora kwicara nkavuga nti mfite indirimbo, kandi ndumva nayikorana na
ntuza bikavamo neza, nicyo ngicyo navuga.
Kandi mpamya y’uko ni
umuhanzikazi mwiza, ufite impano, nabonye ko byaba ari byiza dukoranye. Nta
kindi kinini cyashingiweho ahanini, nicyo ngicyo.”
Dore indirimbo 10
zagufasha kuryoherwa n’impera z’icyumweru:
1.
Sapiokseksho – Diplomat ft Ariel Wayz
2. Twivuyange
– Mico The Best ft Uncle Austin,
Afrique, Marina & Bushali
3. Ehe! Mbembe – Okkama ft Cute
4. Jumbe - Shaffy
5.
Apana – QD ft Zeo Trap
6.
Ngo – Yampano ft Papa Cyangwe
7.
Mamacita – Dice The Prince ft Kivumbi
King, Nillan & Ella Rings
8.
Uzambwire – Shemi
9.
Ndambiwe – Lion B ft Bulldogg
10.
Location – Da Rest
TANGA IGITECYEREZO