RFL
Kigali

Nyina wa Travis Kelce yavuze ku bikomeje guhwihwiswa hagati y'umuhungu we na Taylor Swift

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:6/10/2023 19:26
0


Hamaze iminsi hacicikana inkuru zivuga ko umukinnyi Travis Kelce yaba ari mu rukundo na Taylor Swift nubwo bombi batarerura ngo babihamye ku mugaragaro. Nyuma na nyuma, Donna, nyina wa Travis yagize icyo atangaza nyuma yo guhura n’ufatwa nk’umukazana we ubu.



Inkuru y’urukundo hagati ya Travis Kelce na Taylor Swift ikomeje guhwihwiswa n’abatari bake, yatangiye kuvugwa mu kwezi gushize nyuma y’uko umuhazikazi yitabiriye umukino Travis yagombaga gukinamo wabaye Ku ya 24 Nzeri. 

Icyo gihe, aba bombi bagaragaye basohokana muri sitade ahari habereye uyu mukino ndetse bishimana n’ikipe Travis akinamo ku bw’insinzi bari babonye.

Kuri uwo mukino, ni naho Taylor Swift yahuriye na mama wa Travis Kelce, Donna nawe wari waje gushyigikira umuhungu we.  

Bivugwa ko Donna n'umugabo we, Ed Kelce, bahuye na Swift bwa mbere mu cyumweru cyabanjirije uyu mukino kuri Stade Arrowhead mu mujyi wa Kansas, Mo.

Nyuma yo guhura ku nshuro ya kabiri, umwe mu nshuti ze za hafi yabwiye ikinyamakuru People ko Donna “akunda Taylor kandi atekereza ko ari umuntu mwiza cyane kandi wicisha bugufi.”

Mu kiganiro ‘Today’ Donna Kelce yari yatumiwemo na Savannah Guthrie ndetse na Hoda Kotb kuri uyu wa Gatanu mu gitondo, yatangaje ko byari byiza guhura n’icyamamarekazi ku isi yose, Taylor Swift.

Uyu mubyeyi w’imyaka 70 uzwiho cyane gukunda umupira w'amaguru yavuze ko adashobora "gutangaza" niba aba bombi bari "mu rukundo rudasanzwe" kuko "aribwo bigitangira."

Bwa mbere bahura, Donna yashyize ahagaragara amashusho ku rukuta rwe rwa Instagram yerekana arimo guhobera Taylor Swift w'imyaka 33, mu myanya ya VIP ku mukino wa Chiefs wabahuzaga na New York Jets wabaye ari ku cyumweru. Kuri ayo mashusho, Donna yanditseho ati: ‘Abafana bakuru ba Kelce’ ashyiraho umutima.

Nyuma y’umukino, Donna yagaragaye ari kumwe na Swift ndetse n’abandi bakinnyi bishimira insinzi Travis nawe yari yagizemo uruhare.

Nubwo hagati ya Travis na Swift ntawe uremeza ko bari mu rukundo bya nyabwo, ariko hakomeje kugaragara ibihamya byinshi bibyemeza, haba amafoto ndetse no guhura kwa hato na hato kandi bakagaragara bishimiranye.


Mama wa Travis Kelce yavuze ko yishimiye guhura na Taylor Swift nyuma yo kuvugwa mu rukundo n'umuhungu we

Akanyamuneza kari kose ku mukino Travis yatsinze

 Kuva mu kwezi gushize, umuhanzikazi Taylor Swift aravugwa mu rukundo n'umukinnyi w'umupira w'amaguru, Travis Kelce


Donna yatangaje ko we na Swift ari abafana b'imena ba Travis


Aba bombi ntibaremeza iby'urukundo rwabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND