Nubwo bamwe bagaragaza ko kurangwa n’amagambo akomeretsa abandi ari uburwayi,bigira n’ingaruka mbi nyinshi ku muntu uyavuga
Amagambo akomeretsa agira imbaraga zihuse mu gusenya ibyiyumviro
n’amarangamutima bya muntu,nyamara kwangiza kwayo ntibisiga na nyirayo wabaswe
n’izi mvugo.
Umutimanama wa muntu umuyobora umwereka inzira nzima ariko uwamaze
kwinangira akayoborwa n’ikibi gusa ahinduka nk’icyihebe, ntabashe kumenya
ingaruka zigera ku muntu ubwiwe amagambo mabi nawe ubwe.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko amagambo mabi asebanya akanakomeretsa atava
mu mutwe w’umuntu ndetse akomeza kugaruka buri kanya akarema igisa n’igihu mu
mutima w’umuntu akitakariza icyizere.
Bavuze ko uburyo bwose umuntu yaba umunyambaraga, bigoye kwihanganira
amagambo akomeretsa cyangwa yibutsa ibibi byamubayeho.
Abantu bamwe bavuga byoroshye kuri bamwe kuvuga uruhande rubi babonye
kuruta ibyiza babonye ku muntu, ndetse bigakorwa mu buryo bubi bwo
gukomeretsa.Hari bimwe bishobora guhinduka imvugo mbi bitewe n’impamvu runaka
kandi bigaragara nkaho ari bibi.
Urugero rwa hafi, ushobora kunenga umuntu ko ntacyo ashoboye kandi afite
ubumuga.Mu by'ukuri biba bigaragara ko afite ubwo bumuga ko hari n'ibyo
adashoboye, ariko kubimwibutsa bikamuhindukira igikomere.
Ibyo bituma benshi bibaza ngo ni ibiki bikwiye kuvugwa cyangwa ibyo
badakwiye kuvuga bisa bite?.Ibintu byose niyo byaba ari ukuri ntibiba bikwiye
kuvugwa, ahubwo hakwiye kuvugwa iby’ingenzi bifite n’umumaro ku babyumva.
Ushobora gusanga umuntu avuga ijwi ritaryoheye amatwi ukamubwira uti “
njyewe nanga uko uvuga”.Ijwi ntabwo yarihindura,ntanubwo aba yarabigizemo
uruhare,ahubwo atangira kumva atinye kuvuga mu bandi kuko yumva ko yanzwe.
Kubwirwa nabi bituma witekerezaho cyane, ukigereranya n’abandi bikaba
byavamo kwiyanga cyangwa kwisuzugura, ari nako intekerezo zangirika urwana no
kwakira ko ntacyo umaze mu bandi.
Abana bamwe bakurana agahinda banga n’ababyeyi babo, bitewe nuko bahanwe
mu buryo bubi batukwa ibitutsi biremeye bakifuza gukura vuba bakajya kure
y’ababibarutse kugira ngo baruhuke amagambo mabi rimwe na rimwe bagakurikiza
aho bakomoka.
Zimwe mu ngaruka zigera ku muntu urangwa n’izi mvugo zibabaza harimo kuba
atanyurwa n’ibyiza abona ku bandi, kwishimira ibibi biri ku bandi, gutekereza
nabi bishobora kumuganisha ku kugira ahazaza habi n'ibikorwa bibi.
Indi ngaruka mbi ikomeye ni ukuba umutwaro ku bakubona, bakinubira
kuba hafi yawe kuko ntakizima gisohoka mu kanwa kawe, bakakubona
nk’umuntu w’imburamumaro utagishwa inama.
Gusebya abandi ubinyujije mu rwenya utera, ntibirangirira mu guseka
gusa,na nyuma uwaserejwe cyangwa akabwirwa ayo magambo y’urucantege
yitekerezaho byimbitse bikamutera kubaho mu rwicyekwe.
Abazi kugenzura umujinya wabo n’akababaro birinda kuvuga igihe babaye
bitewe nuko batekerezako bashobora kuvuga amagambo akomeretsa abandi,bagahitamo
gutuza no kuganiriza uwakoze ikosa nyuma bacururtse.
Abahanga bavuze ko ijambo ryiza ari mugenzi w’Imana.Igihe utarangwa
n’imvugo nziza mu bandi, ukifuza gucukumbura ibibi ku bantu kuruta kumenya
ibyiza kuri bo,menya ko uri mu nzira yo kwangirika mu mitekerereze maze uhindure
icyerekezo.
Tourette Assiciation of America yatangaje ko abantu
barangwa n'amagambo mabi akomeretsa asebya abandi baba barwaye indwara
yitwa "Coprolalia" ikira binyuze mu kwiganiriza no kugarura ubumuntu
buba bwaratakajwe umuntu akaba nk'icyihebe.
TANGA IGITECYEREZO