Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore yatangaje ko Guverinoma yigomwe 135 Frw ku giciro cya Mazutu cyatangajwe mu rwego rwo korohereza abafite ibinyabiziga, ni nako bizagenda ku giciro gishobora kwiyongera ku rugendo rwa ‘Bus’ kubera ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byazamutse.
Kuri uyu wa Kabiri tariki
3 Ukwakira 2023, nibwo Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imirimo imwe n’imwe ifite
igihugu akamaro (RURA) rwatangaje ko Igiciro cya lisansi cyageze ku 1822Frw/L,
kivuye kuri 1639 Frw/L. Ni mu gihe igiciro cya mazutu cyageze ku 1662 Frw/L
kivuye kuri 1492 Frw/L.
Minisitiri Gasore
asobanura ko uko ibiciro bya Lisansi bizamuka ku rwego mpuzamahanga, ari nako
bizamuka mu giciro cyo kubizana mu Rwanda.
Mu kiganiro na Televiziyo
Rwanda, Gasore yavuze ko ibi biterwa n’uko u Burusiya na Arabia Saudite byatangiye
kugabanya ingano ya Peteroli bishyira ku isoko.
Yavuze ko Guverinoma
izakomeza gutangira nkunganire mu rwego rwo gufasha abaturage kugirango
bataremererwa n’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli, ari nayo mpamvu Leta
yigomwe 135Frw kuri buri Litero ya Mazutu.
Bisobanuye ko iyi nkunganire
itarimo igiciro cyazamuka cyane. Minisitiri Gasore anavuga ko Leta izakomeza
kunganira abaturage no ku giciro cy’urugendo kugirango kitazazamuka cyane.
Ati "Leta yakomeje kugerageza
gushyiraho nkunganire ku buryo mu mezi yose ashize mu Rwanda ni twe
dufite ibiciro biri hasi kugereranya n'ibihugu duturanye."
Akomeza ati "N'ubu
rero irimo. Byumwihariko kuri Mazutu, kuri buri Litiro umunyarwanda aguze Leta
izajya imwishyurira amafaranga 135 kuri Litiro. Ndetse, hariho n'iyindi
nkunganire kuri 'Public transport' (kugenda muri Bus) tuzakoresha uko dushoboye
ku buryo icyiyongereyeho ku giciro cya Bus ari Leta ikimenya abanyarwanda
ntibongere amafaranga bishyuraga kuri Bus."
Minisitiri Gasore avuga
ko guverinoma izanakomeza gutanga nkunganire mu bijyanye no gutwara abantu mu
buryo bwa rusange, kugira ngo igiciro cy'urugendo kitazamuka.
Yavuze ko ikibazo cy’ingendo
rusange ari kimwe mu bibazo gihangayikishije abantu, kandi ko hari gushakwa
umuti urambye, aho isoko rishobora guhabwa abantu bikorera, cyangwa hakarebwa
ubundi buryo bwo gukemura ikibazo ‘kuko nta stock ya bus dufite mu gihugu uyu
munsi’.
Minisitiri Gasore yavuze
ko babaye bafashe ingamba zitari z’igihe kinini mu gukemura ikibazo cyo gutwara
abantu mu buryo bwa rusange muri Kigali zirimo:
Kwifashisha bisi
zikodeshwa zikunganira izisanzwe zitwara abagenzi, gukorana n'abasanzwe batwara
abagenzi, kugira ngo babone ubushobozi bwo gukoresha bisi ziri mu magaraje,
Kwifashisha bisi ziri mu byerekezo bidafite abagenzi zigakoreshwa ahari
abagenzi benshi mu masaha amwe n'amwe.
Hari kandi gushyiraho
Parking yihariye y'imodoka z'imyanya 7 (inyinshi zisanzwe zitwara abagenzi mu
buryo butemewe) abafite imodoka z'imyanya 7 bazazijyana zandikwe, zihabwe
ibiziranga n’uburenganzira bwo gutwara abagenzi mu buryo bw'agateganyo. Nta
kiguzi mu kwiyandikisha kandi nta n’umusoro kuko ‘ni uburyo bw’agateganyo’.
Bwana Gasore anavuga ko
hari Bus zatumijwe hanze zizifashishwa mu gukemura iki kibazo. Avuga ko izi
ngamba zafashwe ari iz’igihe gito, ku buryo nta muntu ukwiye kujya kugura ‘Taxi
Voiture’ ngo kuko yumvise hashyizweho uburyo bwo gutwara aba bantu, kuko ari
iby’igihe gito.
Dr. Gasore Jimmy avuga ko
ku rwego rw’Igihugu muri rusange nta kibazo cya Peteroli gihari, kandi ko nk’Igihugu
hashyirwa imbaraga nyinshi mu bishoboka byose kugirango iki kibazo kitazagira
kibaho ukundi.
Minisitiri w'Ubucuruzi
n'Inganda, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, avuga ko Peteroli mu guhinduka
kwayo kenshi ihindukana n’ibiri mu buhinzi n’ubworozi, kuko ari nayo ikoreshwa
cyane mu bucuruzi bw’ibiribwa. Yavuze ko 11% ku giciro cya mazutu cyiyongereyeho
adakwiye gutumara hari umucuruzi uzamura ibiciro.
Avuga ko ihinduka ry’ibiciro
by’ibikomoka kuri Peteroli bitakagize ingaruka ku buhinzi n’ubworozi. Ati
"[...] Akantu kazamukaho ni akantu nakwita gato cyane ku buryo
katakagombye gutera ikibazo muri 'transport' cyangwa se mu gutunganya ibikomoka
ku buhinzi n'ubworozi, ari nayo mpamvu buri gihe tuvuga y'uko Peteroli mu
guhinduka kwayo ihindukana cyane n'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi n'uko gusa
ubu nyine turi mu bihe nyine by'izuba ariko mu busanzwe nta cyagombaga
guhinduka…”
Ngabitsinze avuga ko umusaruro
w’igihembwe cya B wagabanutseho, kandi nticyagenda neza nk’uko abahinzi
babyifuzaga, bituma umusaruro ugabanukaho 3%.
Yavuze ko hari icyizere
cy’uko ‘Season A’ y’igihembwe biteze ko izagenda neza. Avuga ko iyo umusaruro
wagabanutse, abacuruzi b’ibiribwa bafite uburenganzira bwo kubikura ahandi,
kugirango hatagira ubura ibiribwa ku maso.
Guverinoma yafashe ingamba
z’Agateganyo zo gushaka ibisubizo byihuse mu gutwara abantu mu buryo rusange
Ibiciro bishya by'ibikomoka kuri peteroli, bizatangira kubahirizwa tariki ya 4 Ukwakira 2023
TANGA IGITECYEREZO