RFL
Kigali

Jada Pinkett Smith na mushiki wa Tupac bishimiye itabwa muri yombi ry'ucyekwaho guhitana uyu muraperi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:1/10/2023 12:42
0


Nyuma y'uko Duane Keffe Davis ukekwaho guhitana umuraperi Tupac '2 Pac' Shakur, atawe muri yombi, abarimo Jada Pinkett Smith hamwe na mushiki wa Tupac berekanye ko babyishimiye ndetse ko bizeye ko uyu muraperi azabona ubutabera.



Ku wa Gatanu w'icyumweru kiri gusozwa nibwo byamenyekanye ko polisi y'umujyi wa Los Angeles yamaze guta muri yombi umugabo witwa Duane Keffe Davis wigeze kwiyemerera ko azi uwishe Tupac Shakur mu 1996. Yatawe muri yombi kandi nyuma y'iminsi hamaze gukorwa iperereza mu rugo rwe aho hasanzwe amasasu ameze neza nkayarari mu mbunda yarashe Tupac.

Gutabwa muri yombi kwa Duane Keffe Davis ntabwo kwatunguye benshi dore ko yakunze gutangaza kenshi mu binyamakuru ko azi neza ibyabaye mu mudoka Tupac yarasiwemo ndetse akenemeza ko azi uwamwishe bigatuma bitangira gukekwa ko yaba ariwe wabikoze. 

Hatawe muri yombi Duane Keffe Davis ucyekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Tupac

Ibi ariko byashimishije benshi mu bafana b'uyu muraperi umaze imyaka 27 yitabye Imana. Byumwihariko icyamamarekazi Jada Pinkett Smith akaba umufasha wa Will Smith. Uyu Jada wahoze ari inshuti magara ya Tupac kuva bakiri bato aho byanavugwaga ko banakundanye, yerekanye ko yashimishijwe nuko polisi yataye muri yombi Duane Keffe Davis.

Jada Pinkett Smith yahoze ari inshuti magara ya nyakwigendera Tupac Shakur

Jada Pinkett kandi yerekanye ko yanyuzwe nitwabw muri yombi rya Duane Davis

Abinyujije kuri Instagram ye, Jada Pinkett Smith wanyuranye muri byinshi na Tupac, yagize ati: '' Ubu ndizerako tugiye kubona ibisubizo kugirango tumenye ibyabaye. Komeza kuruhukira mu mahoro Pac'. Ibi yabitangaje mu gihe yaramaze iminsi micye asohoye amashusho ye na Tupac bari kuririmba muri 'Karaoke' indirimbo ya Will Smith, maze avuga ko benshi bamushinja guca inyuma Smith akajya kwa Tupac ko bitigeze bibaho cyane ko Tupac yahoze ari umufana wa Will Smith.

Ni kenshi byagiye bivugwa ko Jada Pintett na Tupac bagiranye umubano wihariye

Mushiki wa Tupac witwa Sekyiwa Shakur, uherutse kwakira inyenyeri ya 'Hollywood Walk of Fame' yahawe musaze we, yatangarije The New York Times, ko kuba Duane yatawe muri yombi ari intsinzi. Yagize ati: ''Nabifashe nk'intsinzi k'umuryango wacu n'abafana be. Hari hashize imyaka 27 twese turi mu rujijo ariko ubu hari ikizere cy'uko twamenya uwamuhitanye''.

Mushiki wa Tupac yagaragaje ko yishimiye itabwa muri yombi ryucyekwaho guhitana uyu muraperi ndetse avuga ko yizeye ubutabera nyuma y'imyaka 27

Sekyiwa Shakur yakomeje agira ati: ''Ni ingenzi kuri twe hamwe n'Isi twahabwa ibisubizo. Ni ingenzi ko Tupac ahabwa ubutabera kandi turizera ko buri mu nzira, urupfu rwa musaza wanjye ni rumwe muzababaje benshi mu mateka, ndishimira ko ubu hatangiye inzira yo gukemura amayobera arwihishe inyuma. Tupac yari umuntu wa bantu, umuhungu wa nyina akaba n'umuvandimwe wanjye akwiriye ubutabera''.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND