Kigali

Pamanento yashyize hanze indirimbo "Kera" mbere yo gushyira hanze iyo yakoranye na Li John VIDEO

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:30/09/2023 13:37
0


Pamanento uri mu bahanzi bari kuzamuka cyane mu muziki nyaRwanda, yashyize hanze indirimbo "Kera" nyuma y'igihe gito cyane akoranye indirimbo na Simpo Savio, Tanalite ndetse n'abandi bahanzi batandukanye.



Umuhanzi Pamanento uri mu bari kuzamuka neza, yashyize hanze indirimbo ye yari amaze igihe gito ateguje yise "Kera" ikaba yaje ikurikiye iyitwa Zuluma  imaze amezi arindwi hanze.

Injyana Pamanento akora mumuziki zirimo Trap, Hip Hop, Drill , ndetse na Afrobeat . Kuri ubu Pamanento amaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise KERA, iri gukundwa na benshi kuri murandasi n'ahandi hasangwa umuziki biganjemo urubyiruko cyane cyane. 

Aganira na Inyarwanda, twamubajije muri make ku bihangano bye ahita ahera kuri KERA yakozwe na Producer Deesigner Cee ayikorera muri Simpo Studios inozwa (mastering) na Genius Ufite inzu itunganya umuziki yitwa Genius Records. 

KERA ni igihangano kiri mu njyana ya Trap cyanditswe mu rurimi rw'ikinyarwanda kinoze, umuntu ukuze ashobora kumva neza.

Ubutumwa bwibandwaho cyane cyane muri iki gihangano, nyiri ubwite yatangaje ko ari ukugaragaza urugendo ruruhanyije abatangira umuziki bakora by'umwihariko mu cyerekezo cy'inzozi baba bafite ziba ari ndende. 

Muri iyi ndirimbo agaragaza byeruye umubabaro unatuma bamwe bacika intege, ariko akanzura agaragaza ko intsinzi iza kugerwaho nk'uko benshi bigenda bibagendekera iyo badacitse intege. Pmanento agira ati "Yahindutse agasimba gasumba agafundi, yatahukanye intsinzi ishimwe ry'imidari". 

Kuri ubu Pamanento arategura gushyira hanze E.p yise KUMUBARE iriho indirimbo 6 harimo iyo yakoranye na Li John umaze kugera ahashimishije mu muziki akanaba producer uri mubagezweho muri iyi minsi.

Tumubajije aho yifuza kugeza umuziki we, yagize ati "mfite indoto zo kuzuza O2 ARENA" , iyi ikaba ari inyubako y'ibirori iherereye i London mu bwongereza. Yakomeje agira ati "icyo nshaka kuvuga nuko nifuza gukora umuziki uzambuka imipaka ukagera kure hose".


Pamanento yamaze gushyira hanze indirimbo Kera ibanjirije EP yitegura gushyira hanze.


Pamanento yagarutse ku bibazo abahanzi bakizamuka mu muziki. 



Pamanento afite intumbero yo kuzakorera igitaramo muri O2 Arena mu bwongereza. 


Pamanento ari mu myiteguro yo gushyira hanze EP yise ku mubare.


Indirimbo 6 Pamanento (Pamaa) yitegura gushyira hanze yakoranyeho na Li John.

Reba amashusho y'indirimbo "kera" ya Pamanento 

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND