Kigali

Mark Wahlberg agiye guhagarika gukina filime

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:28/09/2023 17:27
0


Icyamamare muri Sinema, Mark Wahlberg, wamamaye muro filime nyinshi zirimo nka 'Transformers', 'Shooter',Uncharted' n'izindi, yahishuye ko ari mu nzira zo guhagarika umwuga wo gukina filime.



Mark Wahlberg, umukinnyi wa filime uri mu bahagaze neza i Hollywood, yatunguranye atangaza ko amaze igihe atekereza guhagarika ibyo gukina filime ndetse akaba yumva agiye kubishyira mu bikorwa. Uyu mugabo wamamaye muri filime z'imirwano akaba kandi yanavuze impamvu nyamukuru agiy gusezera uyu mwuga.

Mu kiganiro Mark Wahlberg yagiranye na Variety Magazine, yavuze ko abona igihe kigeze agahagarika gukina filime. Yagize ati: ''Hashize igihe ntekereza guhagarika gukina filime, mbona igihe kigeze nkajya gukora n'ibindi. Aho ngeze aha inzozi narimfite ntangira uyu mwuga nazigezeho kandi mbona ko atari ngombwa ko mbikomeza''.

Mark Wahlberg yahishuye ko ari munzira zo kureka gukina filime

Akomoza ku mpamvu yaba yaratumye ashaka kureka gukina filime, yagize ati: ''Mu byukuri umuryango wanjye niyo mpamvu ya mbere. Namaze igihe kinini mba mubyo gukina filime mva mu gihugu cya mu kindi, mva mu mujyi umwe nkajya muwundi simbone uko nita ku muryango wanjye. Abana banjye bambona nk'umushyitsi iwanjye kuko ntakunze kuba mpari. Ndashaka noneho kubabaha hafi ntabivanga n'ubuzima bwa Hollywood''.

Mark Wahlberg w'imyaka 52 yakomeje kandi ku kuba yumva yifuza gukora ibindi bintu bisanzwe ndetse avuga ko kuba umusitari hari aho bimubangamira akaba ariyo mpamvu yifuza kwitandukanya n'ikintu cyose cyatuma arushaho kwamamara.

Impamvu nyamukuru ni uko Mark Wahlberg ashaka kuba hafi y'umuryango we

Muri filime zatumye uyu mugabo yamamara harimo nka 'Transformers', 'No Pain No Gain' yakinanye na The Rock, 'Shooter', 'Spencer Confindential' yakinannye na Winston Duke, 'Me Time' aheutse gukinana na Kevin Hart hamwe n'izindi zatumye amenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Mark Wahlberg agiye gusezera mu gukina filime mu gihe hari hashize amezi 2 gusa asohotse ku rutonde rw'abakinnyi ba filime bahembwa agatubutse ndetse anamaze kwinjiza akayabo ka miliyoni 400 z'Amadolari akesha filime 23 amaze gukinamo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND