Kigali

Usher yateganyirije ibitangaza abazitabira Super Bowl

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:25/09/2023 13:11
0


Nyuma yo kumenya ko azaririmba muri Half time Super Bowl, Usher yatangaje ko uwo munsi ari bwo azasohora album nsha akanayiririmbira abazitabira ibi birori bya Super Bowl.



Super Bowl ni umukino utegurwa NFL ihuza amakipe abiri aba yaritwaye neza mu mwaka w'imikino hanyuma bagahangana ku mukino uhuza abantu ibihumbi baba baje kwihera ijisho umukino uba unogeye ijisho.

Nyamara n'ubwo uyu mukino uba ubereye ijisho, abenshi baba bagiye kwirebera ibirori by'akataraboneka biba hagati mu mukino abakinnyi bagiye kuruhuka. Hatumirwa abahanzi bakomeye cyane hanyuma bagasusurutsa abitabiriye ibyo birori.

Abenshi baza ku bw'iyo mpamvu y'umuntu uri butarame, nibo bakunze kuba ari benshi kubera ko akenshi abategura uyu mukino bakora uburyo bwose bushoboka bagatumira umuhanzi ugezweho ndetse unakunzwe cyane n'abantu benshi.

Uyu mukino utegerejwe kuba ku wa 11 Gashyanatre 2024, Umuhanzi Usher Raymond uzwi ku mazina ya Usher, yamaze kumenyeshwa ko ari mu bazataramira ibihumbi bizaba byitabiriye uyu mukino urebwa cyane haba muri Amerika ndetse no ku Isi hose.

Umunyabigwi Usher w'imyaka 44 watangiye gukora umuziki mu mwaka wa 1993 kuri ubu akaba amaze imyaka 30 akora umuziki, yagaragaye mu mashusho yashyizwe hanze na NFL abwirwa na Kim Kardashian ko ariwe uzatarama muri Super Bowl Half Time Show.

Nyuma y'uko amahirwe amusekeye akaba agiye gutarama ku nshuro ya gatatu yikurikiranye muri Super Bowl, yavuze ko abashije gukabya inzozi ze kuko ibi ari ibirori by'akataraboneka muri Amerika.

Uretse kandi kuba yishimiye ko ageze ku nzozi ze, Usher yatangaje ko azashyira hanze album ye ya 9 yise Comming home. izaba ikurikiye iyo aheruka gushyira hanze mu mwaka wa 2016 yise Hard ll love.

Usher ni umuhanzi wamenyekanye cyane mu njyana nka R&B ndetse n'injyana ya Pop afatwa nk'umwe umuhanzi wa mbere uhbasha kuza mu bitugu bya Michael Jackson mu kubyina cyane kandi neza.


Usher azataramira abizitabira umukino wa Super Bowl.


Usher azashyira hanze album ye ya 9 ku mukino wa Super Bowl.


Ni inshuro ya 3 Usher agiye gutarama muri Super Bowl half time show.


Rihanna niwe uheruka gutarama muri Super Bowl iherutse akaba ari nabwo byamenyakanye ko atwite inda ya kabiri.


Super Bowl iba ikurikiwe n'isi yose niyo mpamvu umuhanzi uri buhataramire akora ibishoboka byose agaseruka neza.


Super Bowl ni umukino uhuza imbaga ndetse ugakurikirwa n'abantu amamiliyoni ku Isi.


Allegiant Stadium niyo izaberaho ibi birori bya Super Bowl 2024.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND