Umuhanzi Ishimwe Josh ufite umwihariko mu guhimbaza Imana binyuze mu njyana gakondo, yaserutse gitore n’itsinda rimufasha kuririmba no kubyina, mu gitaramo Tujyane Mwami Live Concert cyari kibaye ku nshuro ya mbere.
Josh Ishimwe n'itsinda rye banyuze benshi ubwo bahamirizaga batambira Imana ndetse baramya
Nyagasani wabahurije hamwe mu gitaramo kiswe “Tujyane Mwami” cyahuje abahanzi
bakomeye.
Umutaramyi Josh Ishimwe waririmbye ku mpera y’igitaramo, yagaragaje
ubuhanga bwo kuririmba ndetse abyina, abifashijwemo n'itsinda ry’abasore n'inkumi bamufasha kogeza imbaraga z'Uhoraho.
Uyu musore ukiri muto, yanyuze benshi binyuze mu ijwi
rye ryiza rikumbuza benshi injyana gakondo y’abanyarwanda, biba akarusho ubwo
yaririmbaga indirimbo ze zikundwa n’imbaga.
Uyu muhanzi uhagaze neza mu muziki wa Gakondo, yaririmbye zimwe mu ndirimbo zatumye aba ikimenyabose nka: Reka ndate Imana
Data, Sinogenda ntashimye, Roho w’Imana n’izindi.
Igitaramo Tujyane Mwami cyabereye kuri Dove Hotel kuwa 24 Nzeri 2023, cyahuje abahanzi bakomeye barimo James na Daniella, Musinga Joe, Danny Mutabazi, True Promises na Josh Ishimwe.
Cyateguwe na K Square HR Company hagamijwe
gushima Imana, gusangirira hamwe amafunguro y'ubwoko butandukanye no kumva ijambo ry’Imana. Hatangajwe ko ibi bitaramo bizajya biba buri gihembwe.
Josh Ishimwe yaserutse ku rubyiniro n'abamugaragiye bacinya akadiho
Ni umuhanga munjyana gakondo kandi aririmba indirimbo zahimbiwe Imana
Umusore muto Josh yiyeguriye gukorera Imana akiri muto yitandukanya n'ibishuko by'umwanzi
Mu gitaramo "Tujyane Mwami" yataramye afashijwe n'itsinda ry'ababyinnyi n'abaririrmbyi be
Iki gitaramo cyayobowe na Tracy na Issa Noel - abahanga muri uyu mwuga
Baramburiye Imana amaboko bizihira cyane abitabiriye "Tujyane Mwami"
KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI YAFASHWE MU GITARAMO CYA "TUJYANE MWAMI"
REBA UKO JOSH ISHIMWE YITWAYE MURI TUJYANE MWAMI LIVE CONCERT
AMAFOTO: Serge Ngaho
VIDEO: Jean Nshimiyimana
TANGA IGITECYEREZO