RFL
Kigali

Akora ibyo yize! Christ Loyal yinjiye mu muziki ashyira hanze indirimbo yise 'Besto'

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:24/09/2023 15:55
1


Umuhanzi Christ Loyal yatangiye gukora umuziki nk'uwabigize umwuga , nyuma akora indirimbo yise Besto yamutwaye amafaranga y'u Rwanda arenga Miliyoni ebyiri.



Aimable Rukundo ni umuhanzi uzwi ku mazina ya Christ Loyal watangiye akora umuziki mu mwaka wa 2016 ariko atari yabigira umwuga kugeza ubwo mu mwaka wa 2023 yatangiye gushyira itafari ku muziki we.

Mu kiganiro Christ Loyal yagiranye na InyaRwanda, yavuze ko agiye kuzana impinduka mu muziki nyarwanda zizagaragarira buri wese ukunda umuziki nyarwanda. 

Zimwe mu mpinduka yiteguye kuzana, ni ukuririmba injyana izo arizo zose zatuma umuziki nyarwanda utera imbere cyane ko nawe abasobanukiwe ndetse yanabyize bigahuza n'impano afite, ikindi akaba ari ugufatanya na bagenzi be ku kuzamura umuziki nyarwanda. 

Ati "Natangiye umuziki mu mwaka wa 2016 mbikora nshaka kuzawukora nk'uwabigize umwuga. Nagize amahirwe niga umuziki ku Nyundo."

Akomeza agira ati "Magingo aya namaze gutangira umuziki nk'uwabigize umwuga nshyira hanze indirimbo Besto yakozweho na Bob Pro. Iyi ndirimbo yagiyeho arenga Miliyoni 2."

Christ Loyal yavuze kandi ko yabonye  umufasha mu muziki ati "Emmy Nyawe niwe umfasha akaba asanzwe ari nyiri 1000 Hills. Yatangiye kumfasha nyuma yo kubona ko mfite impano hanyuma yiyemeza kumfasha ariko bitari iby'igihe cyose.

Zimwe mu mpinduka niteze kuzana mu muziki, harimo kuba naririmba injyana zigera muri 6 kandi neza. Izo njyana ni Afrobeats, Drill, Pop, Opera, Jazz ndetse na Bluss Jazz nubwo zimwe zitamenyerewe hano mu Rwanda, ariko mu mahanga zikaba zikunzwe akaba ari nayo mpamvu numva ko umuziki nyarwanda uzaguka mbigizemo uruhare."

Akimara kutubwira ko Emmy Nyawe usanzwe ari 1000 Hills ariwe wihishe inyuma y'imikorere ye, twaganiriye nawe atubwira icyo yiteze kuri Christ Loyal ndetse n'ukuntu yamubonye n'icyo amuteganyiriza.

Emmy Nyawe yagize ati "Christ Loyal namumenye biturutse ku bandi bahanzi mfasha mu muziki, anyandikira avuga ko ari umuhanzi ampa zimwe mu ndirimbo ze zigaragaza ubuhanga hanyuma ntangira kumugerageza ngo ndebe ko ashoboye. Muri Amerika nize Art and Music Management nibyo byatumye yumva ko hari icyo namufasha."

Emmy Nyawe akomeza agira ati "Kuba yakoze indirimbo ya mbere imeze kuriya, ntabwo mbibona nk'ibintu bikomeye icyo nshaka ni uko akora indirimbo zigakundwa muri Amerika, i Burayi, ndetse na Canada. Ni njyewe nyiri 1000 Hills Entertainment ariko ntabwo ari recording label. Ntabwo ngiye kumufasha by'akanya gato ahubwo ni iby'igihe kirekire."

Emmy yavuze kandi ko  ashaka umuntu wandikira indirimbo abahanzi bakomeye ku Isi hanyuma bakamwandikira indirimbo akaziririmba nkumva uko yayikora hanyuma nkakomeza kumushakira abamwandikira indirimbo ariko badaturuka muri Afurika.

Emmy Nyawe yatubwiye ko 1000 Hills Entertainment atari Recording label ahubwo ari inzu yo guhugura no gutyaza umuhanzi mu mwuga w'umuziki. 


Christ Loyal yatangiye umuziki kinyamwuga ashyira hanze indirimbo Besto.


Christ Loyal azi kuririmba byibuze injyana 6 kandi neza.


Emmy niwe urimo gufasha Christ Loyal mu muziki we.

1000 Hills Entertainment ntabwo iraba Recording label kubera ko hari ibyo itari yuzuza.

Reba amashusho y'indirimbo Besto ya ChristLoyal

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Teta9 months ago
    I love this man and song The song besto is better then other





Inyarwanda BACKGROUND