RFL
Kigali

Rwamagana: Barasaba kuroherezwa kubona imbuto kubera inzitizi ziterwa n'ibibazo by'ikoranabuhanga

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:23/09/2023 18:37
0


Abahinzi bo mu karere ka Rwamagana bavuga inzitizi bahura nazo zituma batabona imbuto n'inyongeramusaruro ku buryo bworoshye kubera ibibazo biterwa n'ibibazo bya sisiteme y'ikoranabuhanga.



Abahinzi bo mu karere Rwamagana, bavuga bamwe muri bo bahura n'imbogamizi mu gihe bagiye kugura imbuto n'inyongeramusaruro kubera ibibazo biterwa n'ikoranabuhanga bakoresha mu kwandika ababihabwa bakaba bafite impungenge zo kuzatera imbuto bakererewe.

Abaturage bo mu mirenge ya Karenge na Nzige, bagaragaje ko ikorabuhanga rituma hari abajya gushaka ifumbire n'inyongeremusaruro bataha batabihawe nyamara bifuza guhinga hakiri kare Kugira ngo batazarumbya.

Kayitaba Andre ni umwe mu bahinzi wabwiye InyaRwanda.com ko abahinzi bafite imbogamizi bitewe n'uburyo inyongeramusaruro n'imbuto bitangwamo kubera ikoranabuhanga ribatenguha.

Yagize ati "Twateguye imirima kuburyo ubwo imvura yaguye, tugiye gutera imbuto ariko ikibazo kitubangamiye n'uburyo imbuto kuyibona bitugora. Ujya ku bacuruzi baziduha bakubwira ko batakibona mu ikoranabuhanga.

Icyo twifuza nuko badufasha bakorohereza abahinzi kubona imbuto ndetse n'imbuto bakajya batwandika ku mpapuro bakaduha imbuto noneho ibyo bijyanye n'ikoranabuhanga bakajya babikora bitonze ariko twaraboneye imbuto tugahingira ku gihe."

Umuhinzi witwa Musayidizi Epiphanie yabwiye InyaRwanda.com ko biteguye kubona umusaruro uzatuma bihaza mu biribwa ariko bakaba basaba koroherezwa Kubona imbuto n'ifumbire mu buryo bworoshye.

Yagize ati "Turabona umusaruro uhagije uzaboneka tukihaza mu biribwa ndetse tukanasagurira amasoko. Icyo dusaba nuko igihe ikoranabuhanga  rifite ikibazo bajya baduha imbuto  bakabyandika mu matelefoni nyuma kuko hari abahinzi benshi bajya gufata imbuto cyangwa ifumbire bagataha ntabyo bajyanye kandi  bica intege abahinzi bakaba byatuma bahinga imbuto bakuye mubyo bijeje kandi idashobora gutanga umusaruro nyamara bagombaga  guhinga iyo bahawe na tubura."


Abahinzi batangiye gutera imbuto bvuga ko bitoroshye Kubona inyongeramusaruro n'imbuto 


Umukozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n'ubworozi, RAB, ukorera mu ishami rya  Rubirizi, akaba anashinzwe gukurikirana ibikorwa by'ubuhinzi bikorerwa mu karere ka Rwamagana, Murekeyimana Peruth, yabwiye Itangazamakuru ko iki kigo cyateganyije uburyo bwo korohereza abahinzi bahuye n'inzitizi mu gihe bagiye gushaka ifumbire n'inyongeremusaruro.

Yagize ati "Ntabwo abadafite ibyangombwa by'ubutaka birengagijwe,ikiba gikenewe ntabwo ari icyangombwa cy'ubutaka ahubwo tuba umuhinzi ajyana nimero yahawe ubutaka mu ibarura ry'ubutaka kugira ngo hamenyekane imbuto akeneye bitewe n'ubuso yahinzeho. Iki uwufite ikibazo akigeza ku babishinzwe bakamufasha akabona ifumbire kuburyo nta muntu wabura ifumbire cyangwa imbuto kubera ko adafite icyangombwa cy'ubutaka."

Akomeza agira ati "Abaturage bagomba kujya biyandikisha mbere kugira bahabwe ifumbire biboroheye batagombye gutegereza ko imvura igwa kugira ngo bajye kwiyandikisha. Tubura nayo twakoranye inama tubasaba ko bongera abakozi mu maduka yabo kandi barabikoze kandi twifuza ko abahinzi bahabwa serivisi zihuse badategereje amasaha menshi."

Ubwo yatangirizaga Igihembwe cy'ihinga 2024 A, cyangirijwe mu Murenge wa Nzige, umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yasabye abahinzi bo muri ako karere guhinga ubutaka bwose bushobora guhingwa Kandi bagahinga kijyambere mu rwego rwo kwihaza mu biribwa.

Yagize ati "Abaturage bacu turabasaba, guhinga ubutaka bwose bushobora guhingwa kandi tukanabasaba guhinga mu buryo bwa kijyambere, kugira ngo babone umusaruro, bihaze mu bribwa  Kandi banasagurire isoko ariko kandi  bagomba no gukoresha ifumbire mvaruganda ivanze n'iy'imborera kuko byagaragaye ko abakoresha ayo mafumbire babona umusaruro ushimishije."

Meya Mbonyumuvunyi yungamo ati "Abahinzi badafite ibyangombwa byuzuye cyangwa uwahuye n'ibibazo barandikwa umurenge ukabyemeza bagahabwa imbuto badacikanwe n'igihembwe cy'ihinga noneho kubashyira muri sisiteme bigakurikiraho nyuma."

 Mu karere ka Rwamagana mu gihembwe cy'ihinga 2024A ubuso bwahujwe buzahingwaho ibigori kuri hegitari 17.000,  bazahinga ibishyimbo kuri hegitari 15.000, 415 hegitari zihingweho soya na hegitari 8300 zizahingwaho imyumbati.



Mu Murenge wa Nzige hatangirijwe igihembwe cy'ihinga 2024A






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND