Umuraperi Mohbad wo muri Nigeria uheruka kwitaba Imana azize urupfu rutunguranye, yatangiye guca uduhigo tutigeze dukorwa n'undi muhanzi uwo ariwe wese muri Afurika.
Mu ntangiriro z'icyumweru gishize ni bwo amakuru y'incamugongo yamenyekanye avuga ko umuraperi Mohbad yitabye Imana azize urupfu rutunguranye rwatumye abantu ibihumbi birara mu muhanda kugira ngo hakorwe iperereza ryihuse ku kintu cyaba cyaramuhitanye.
Nyamara n'ubwo yapfuye abantu bakirara mu muhanda, abantu hirya no hino batari bazi izina Mohbad bahise batangira kumumenya ndetse banancuranga indirimbo ze cyane kurusha ikindi gihe cyose ubwo yari akiri mu isi y'abazima.
Uko indirimbo ze bazicurangaga kenshi, niko zakomezaga guca uduhigo ku isi hose aho kugeza magingo aya indirimbo ze 3 ziri mu ndirimbo zikunzwe kuri Billboard. izo ndirimbo ni Peace iri ku myanya wa kabiri mu ndirimbo zikunzwe, Feel good iri ku mwanya wa gatanu ndetse na Asj about me iri ku mwanya wa munani.
Bitari ibyo gusa, Mohbad yabaye umuhanzi wa mbere ubashije kugira indirimbo 6 ziri gushakishwa cyane ku rubuga rwa Shazam ruzwiho kuvumbura izina ry'umuhanzi ndetse n'izina ry'indirimbo ushaka ariko ukaba utazi amakuru yerekeye kuri iyo ndirimbo.
Izo ndirimbo zikunzwe ku rubuga rwa Shazam akaba ari nawe munyafurika wa mbere ubigezeho, ni Walking deads iri ku mwanya wa 39, Feel good iri ku mwanya wa 94, peace iri ku mwanya wa 115, Tiff iri ku mwanya wa 125, Beast and Peace iri ku mwanya wa 159 na Ask about me iri ku mwanya wa 195.
Extended Playlist [EP] Mohbad aheruka gusohora yitwa Blessed niyo ikunzwe cyane ku isi hose cyane cyane mu bihugu nka USA, UK, Canada, UAE, Nrtherland, Sweden ndetse na Irland. Ku rubuga rwa Apple music rucururizwaho imiziki niho iyi EP ikunzwe cyane ku isi hose.
Kugeza magingo aya, Umurambo wa Mohbad wamaze gutabururwa kugira ngo ukomeze gukorwaho iperereza dore ko imyigaragambyo mu gihugu cya Nigeria ikomeje umunsi ku wundi akndi irushaho gufata ubukana uko bwije n'uko bukeye.
Indirimbo 3 za Mohbad ziri mu ndirimbo 10 zikunzwe kuri Billboard
TANGA IGITECYEREZO