Tariki 19 Nzeri 2023 nibwo Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (Rwanda Green Fund) cyatangaje ko kigiye gutangira guha inkunga abafite imishinga igamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe mu gihugu hose, kugira ngo babashe kuyishyira mu bikorwa byoroshye.
Iki kigega kivuga ko iyi nkunga izahabwa abagize Imiryango itari iya Leta
(CSOs) n’inzego z'ibanze zikubiyemo Uturere twose n’Umujyi wa Kigali, mu rwego
rwo gushyira mu bikorwa imishinga ifasha abaturage guhangana n’ingaruka
z’imihindagurikire y’ibihe.
Iyi nkunga, izatangwa
na Minisiteri y’Ibidukikije, ibicishije mu Kigega cy’Igihugu cy'Ibidukikije
binyuze mu mushinga witwa “Subnational Adaptation Fund Enhanced Direct Access.’’
Imishinga izaterwa
inkunga igomba kuba ishingiye ku ngingo zirimo ubuhinzi burengera ibidukikije,
gukoresha neza ubutaka mu buryo burambye, kubungabunga no gukoresha neza amazi
no kuhira ku buso buto kandi bigakorwa mu buryo bugezweho.
Inyandiko isobanura
umushinga uzaterwa inkunga igomba kuba igaragaza ko umushinga uzamara igihe kirekire,
aho inyungu izaturuka nyuma yo guhabwa inkunga, kandi uwo mushinga ukaba ufitiye
umumaro abaturage, utagira uwo uheza kandi ukaba ukurikiza uburyo
bw'isuzumangaruka ku bidukikije n'imibereho “Environmental and Social
Management Framework” bw’Ikigega cy’Igihugu cy'Ibidukikije.
Ku bujuje ibisabwa, gusaba
inkunga yo gushyira mu bikorwa imishinga igamije guhangana n’imihindagurikire
y’ibihe ubu birafunguye ku Miryango itari iya Leta (CSOs) n’inzego z'ibanze
(Uturere n’Umujyi wa Kigali) bikaba bizahagarara tariki 20 Ukwakira 2023 saa
kumi n’imwe z’umugoroba ku rubuga: www.greenfund.rw
TANGA IGITECYEREZO