Kigali

Umunyamideli Talento Umuheto yagiriye inama bagenzi be anakomoza ku mbogamizi bahura nazo

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:19/09/2023 16:15
0


Ku myaka 29, umunyamideli ukiri muto Harerimana Olivier uzwi ku izina rya Talento Umuheto amaze gushinga inzu ye bwite y’imideli yise ‘UMUHETO Fashion House’ yambika abantu batandukanye barimo n’ibyamamare nyarwanda.



Talento Umuheto washinze inzu y’imideli yise ‘UMUHETO Fashion House,’ yambika abantu bose babyifuza yatangiye ibyo kwambika abantu nk’umwuga mu 2022 ariko kurubu ahamya ko ari akazi kamutunze kandi yahamagarira n’abandi gukora.

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda, Talento yavuze konyuma yo gukura akunda gushushanya ariko ntabone amahirwe yo kubyiga, akagerageza umuziki ntibimuhire, yaje kuyoboka iy’ubuhanzi bw’imideli cyane ko nabyo yakuze abikunda akunda kwambara neza bidahenze mu giciro ariko bihenze [bisa neza] mu maso y’abamureba.


Talento Umuheto, umwe mu banyamideli bato ariko bafite intumbero mu ruganda rw'imideli mu Rwanda

Aho, ni naho yakuye igitekerezo cyo gushing inzu y’imideli imaze kuyobokwa n’ibyamamare bitandukanye birimo Mani Martin Nick Dimpoz n’abandi.

Yavuze ko nubwo hari aho amze kugera, hari imbogamizi ahura nayo ndetse ikomereye n’abandi banyamideli bo mu Rwanda, aho usanga ibikoresho nkenerwa birimo ibitambaro biboneka mu Rwanda bihenze cyane kandi bitanahagije, ndetse n’ubushobozi bwo kwigerera ku ruganda hanze y’u Rwanda bukiri bucye. 

Yashimangiye ko kuba ibikoresho bikorerwa mu Rwanda bihenze cyane bituma imyambaro ya ‘Made in Rwanda’ ihenda ugasanga birabagora cyane kumvisha abakiliya babo igiciro kiba cyagenwe.


Talento aherutse kwambika Mani Martin mu birori byo Kwita Izina Dinner

Talento yakomoje ku nama zamufashije yumva yagira n’abandi banyamideli bakizamuka bifuza kugera ku rwego rushimishije gukunda ibyo bakora, kubirwanirira no guhozaho ntibacike intege uko byagenda kose, bakagira intego, bagakora cyane kandi bagaharanira kugira ubudasa mu kazi kabo.

Yongeyeho ko mu mahirwe yagiriye muri uyu mwuga harimo kuba byaramwubatse mu buryo bufatika, bikamuhuza n’abantu bakomeye, ndetse bikanamuhesha kwitabira no gutsinda mu irushanwa rya  rikomeye rya Art Rwanda Ubuhanzi rihuza abanyempano baturutse mu gihugu hose.


Talento n'itsinda bakorana batumiwe gusobanura ibyo bakora kuri Televiziyo Rwanda mu kiganiro ''Versus''

Talento Umuheto afite intumbero ye ari ukuzubaka uruganda ruhanga imyambaro ijyanye n’umuco nyarwanda igezweho ku buryo haba abanyarwanda n’abanyamahanga bazaterwa ishema no kuyambara. Yifuza kandi gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu binyuze mu kazi ke ka buri munsi ko kwambika abantu bagasa neza.


Imwe mu myambaro akora


Uyu musore wibanda ku myambarire ya Kinyarwanda na Kinyafurika , yavuze ko afite imyambaro isanzwe (Casual style) ndetse n’indi idasnzwe bise  ‘Umuheto Costume Design,’ anatangaza ko muri uyu mwaka bari kwitegura gusohora collection nshya bise ‘Umwihariko w’Umuheto1,’ irimo imyambaro y’abagore n’abagabo.


Yambika ibyamamare bitandukanye mu Rwanda


Yavuze ko hakiri imbogamizi y'ibikoresho bicye kandi bihenze mu Rwanda



Imwe mu myambaro uyu munyamideli akora






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND