Kigali

Ariel Wayz agiye kugirira uruzinduko muri Kenya

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:19/09/2023 15:24
0


Umuhanzikazi uri mu bagezweho mu Rwanda ndetse banatanga icyizere gikomeye, Ariel Wayz, agiye kuzenguruka mu gihugu cya Kenya.



Ni uruzinduko yise "Ariel Wayz Media and Club tour Nairobi, Kenya", akaba agiye kurugirira muri iki gihugu mu rwego rwo kuganira n'itangazamakuru ryaho, yamamaza ibikorwa bye bya muzika.

Ntabwo azaba ajyanywe gusa no kuzenguruka itangazamakuru ryo muri iki gihugu kuko azaba anatataramira mu tubyiniriro twaho mu buryo bwo guhura n'abakunzi be batarabasha kumubona amaso mu maso. Ni uruzinduko ruzamara iminsi 4 kuva tariki 20 Nzeri kugeza tariki 24 Nzeri 2023. 

Uyu muhanzikazi wamaze gufata imitima y'abatari bake binyuze mu ndirimbo nka "Away" yakoranye na Juno Kizigenza, "Shayo", "Good lack", "Bad" n'izindi nyinshi, biteganijwe ko azava hano muri Kenya, nyuma y'iminsi mike agahita yerekeza i Burayi kuhakorera ibitaramo bizahazenguruka afatanije n'ubundi na Juno Kizigenza.

Ni ibitaramo bizaba mu kwezi k'Ukwakira kugeza mu Ugushyingo 2023, akaba ari kubifashwamo na Sosiyete yitwa" Fusion Events" isanzwe itumira abahanzi mu Bubiligi.

Urwego Ariel Wayz akunzweho kuri Iki gihe, biragoranye kubona igitaramo gikomeye cyabereye mu Rwanda ntapfe kubona umwanya wo kugitaramamo, ndetse kuri ubu ari mu bahanzikazi batanga icyizere mu muziki nyarwanda m buryo budashidikanywaho.

Urukundo akunzwe kandi rwarenze u Rwanda rugera no hanze, ibyo bigaragarira mu gitaramo aherutse gukorera mu gihugu cya Burund aho yeretswe urukundo rwinshi cyane.

Wayz agiye kuzenguruka Kenya 


Ariel Wayz ari mu bahanzikazi batanga icyizere mu Rwanda 


Azava muri Kenya ahita akomereza i Burayi


Ariel Wayz agiye kuzenguruka Kenya


Reba indirimbo "Shayo" ya Ariel Wayz aherutse gushyira hanze







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND