Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 18 Nzeri 2023 mu karere ka Kicukiro hafi y’ahazwi nko kwa Gitwaza mu Gatenga imodoka yahiye irakongoka.
Ni imodoka ya Toyota Altis Corola yahiye igeze mu Gatenga. Ni ahasanzwe hari urusengero rwa Dr Apotre Gitwaza nubundi abagenda n’abatuye i Kigali bahazi nko kwa Gitwaza.
Uwahaye amakuru InyaRwanda wari aho imodoka yahiriye yagize ati:”Icyo nabonye n’amaso yanjye, imodoka yahiye iri kugenda igeze hano kuri dodani. Iyi modoka yahiye abantu bagerageza kuyizimya. Bakoresheje ibyatsi, amata, amazi bayimanuye igenda izima kugeza inzego zishinzwe kuzimya inkongi muri Polisi y’u Rwanda zihageze”. Yakomeje ati:” Twasutsemo ibitaka biranga bifashisha amata yari hafi aho biranga, bakoresha amazi y'urusengero rwa Zion Temple, biranga bafata umwanzuro kuko yari iri muri kaburimbo ihita ijyanwa kure y'umuhanda barayireka irashya!”
Iyi modoka yakongotse
Polisi izimya inkongi yahagobotse
Habanje gukoreshwa amazi, amata n'ibyatsi kugirango izime biba iby'ubusa
TANGA IGITECYEREZO