Irish Grinstead, umwe mu bagize itsinda rya 702 ryaririmbaga mu njyana ya R&B ryamamaye muri za 90, yitabye Imana afite imyaka 43.
Umuvandimwe w'uyu
muhanzikazi, LeMisha Grinstead niwe watangaje inkuru y’akababaro y’urupfu rwa
Irish Grinstead ,mu butumwa yanditse kuri Instagram aho yagize ati: "Ni akababaro
gakomeye numva ngomba kubamenyesha ko umuvandimwe wanjye mwiza akaba n'inshuti
yanjye yitabye Imana kuri uyu mugoroba."
Yongeraho ati:
"Yarwanye urugamba rukomeye igihe kirekire ariko amaherezo aruhukiye mu mahoro.
Uriya mukobwa yamurikaga nk’inyenyeri! Ntiyari mwiza inyuma gusa, ahubwo yari
mwiza n’imbere.”
LeMisha ,umwe mu bagize
itsinda ryamenyekanye cyane mu ndirimbo bise “Where My Girls At,” yongeyeho ko
azahora “yishimira” umunezero yagize wo guhurira n’umuvandimwe we ku rubyiniro
“ubuzima bwe bwose.”
Irish umaze igihe kirekire yivuze uburwayi bivugwa ko yari amaranye igihe
Impamvu y'urupfu rwa
Irish, wavukiye Houston, Texas, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku ya 2
Kamena 1980, ntirashyirwa ahagaragara.
Iri tsinda rigizwe n’abakobwa
batatu binyuze kuri Instagram mu Kuboza 2022, ryatangaje ko Irish agiye kuba
afashe ikiruhuko cyo kwivuza kubera ibibazo bikomeye by’ubuzima afite” bityo ko
ashobora kutagaragara mu bitaramo byabo bateganyaga gukora.
Itsinda rya 702 ryatangiye mu 1993
Orish Grinstead, impanga
ya Irish yitabye Imana azize uburwayi bw’impyiko mu 2008 afite imyaka 27.
702 - itsinda
ryatangiye rigizwe n’abakobwa bo mu muryango wa Grinstead hamwe n’undi umwe
witwa Kameelah Williams, ryatangiye bwa
mbere mu 1993 bamenyekana kuri album yabo bise “No Doubt.”
Mu 1999, 702 basohoye
album yabo biyitiriye yari iriho n’indirimbo yakunzwe n’abatari bake bise
"Where My Girls At."
Mu gihe bari bamaze baririmbana ari batatu batwaye ibihembo bitandukanye
Mu bifatwa nk’intsinzi
kuri bo, harimo kuba iri tsinda ry’abakobwa ryaratoranijwe mu bihembo bya American
Music Award, igihembo cya BET hamwe na Soul Train Lady of Soul Awards mu
cyiciro cya album nziza y’umwaka ya R&B/soul yakozwe n’itsinda ry’abahanzi.
Zimwe mu ndirimbo za
702 zakoreshejwe no muri filime zamenyekanye nka “Good Burger” na “Little Stuart.”
Irish wari umaze igihe mu buribwe yunamiwe n'ibyamamare bikomeye mu myidagaduro
Inshuti n'abafana babarizwa mu ruganda rwa muzika no hanze yarwo bunamiye Irish wahoze ari umuririmbyi babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo. Muri abo harimo Pusha-T, Da Brat, Missy Elliott, Tamar Braxton, SWV, Kenan Thompson, Brownstone, Yvette Nicole Brown na Hi-Tek.
">Reba hano indirimbo itsinda rya 702 ryamenyekanyeho yiswe ''Where My Girls At''">
TANGA IGITECYEREZO