Kigali

Irish Grinstead wo mu itsinda rya 702 yitabye Imana ku myaka 43

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:18/09/2023 10:58
0


Irish Grinstead, umwe mu bagize itsinda rya 702 ryaririmbaga mu njyana ya R&B ryamamaye muri za 90, yitabye Imana afite imyaka 43.



Umuvandimwe w'uyu muhanzikazi, LeMisha Grinstead niwe watangaje inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Irish Grinstead ,mu butumwa yanditse kuri Instagram aho yagize ati: "Ni akababaro gakomeye numva ngomba kubamenyesha ko umuvandimwe wanjye mwiza akaba n'inshuti yanjye yitabye Imana kuri uyu mugoroba."

Yongeraho ati: "Yarwanye urugamba rukomeye igihe kirekire ariko amaherezo aruhukiye mu mahoro. Uriya mukobwa yamurikaga nk’inyenyeri! Ntiyari mwiza inyuma gusa, ahubwo yari mwiza n’imbere.”

LeMisha ,umwe mu bagize itsinda ryamenyekanye cyane mu ndirimbo bise “Where My Girls At,” yongeyeho ko azahora “yishimira” umunezero yagize wo guhurira n’umuvandimwe we ku rubyiniro “ubuzima bwe bwose.”


Irish umaze igihe kirekire yivuze uburwayi bivugwa ko yari amaranye igihe 

Impamvu y'urupfu rwa Irish, wavukiye Houston, Texas, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku ya 2 Kamena 1980, ntirashyirwa ahagaragara.

Iri tsinda rigizwe n’abakobwa batatu binyuze kuri Instagram mu Kuboza 2022, ryatangaje ko Irish agiye kuba afashe ikiruhuko cyo kwivuza kubera ibibazo bikomeye by’ubuzima afite” bityo ko ashobora kutagaragara mu bitaramo byabo bateganyaga gukora.


Itsinda rya 702 ryatangiye mu 1993

Orish Grinstead, impanga ya Irish yitabye Imana azize uburwayi bw’impyiko mu 2008 afite imyaka 27.

702 - itsinda ryatangiye rigizwe n’abakobwa bo mu muryango wa Grinstead hamwe n’undi umwe witwa Kameelah Williams,  ryatangiye bwa mbere mu 1993 bamenyekana kuri album yabo bise “No Doubt.”

Mu 1999, 702 basohoye album yabo biyitiriye yari iriho n’indirimbo yakunzwe n’abatari bake bise "Where My Girls At."


Mu gihe bari bamaze baririmbana ari batatu batwaye ibihembo bitandukanye

Mu bifatwa nk’intsinzi kuri bo, harimo kuba iri tsinda ry’abakobwa ryaratoranijwe mu bihembo bya American Music Award, igihembo cya BET hamwe na Soul Train Lady of Soul Awards mu cyiciro cya album nziza y’umwaka ya R&B/soul yakozwe n’itsinda ry’abahanzi.

Zimwe mu ndirimbo za 702 zakoreshejwe no muri filime zamenyekanye nka “Good Burger” na “Little Stuart.”


Irish wari umaze igihe mu buribwe yunamiwe n'ibyamamare bikomeye mu myidagaduro

Inshuti n'abafana babarizwa mu ruganda rwa muzika no hanze yarwo bunamiye Irish wahoze ari umuririmbyi babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo. Muri abo harimo Pusha-T, Da Brat, Missy Elliott, Tamar Braxton, SWV, Kenan Thompson, Brownstone, Yvette Nicole Brown na Hi-Tek.

">Reba hano indirimbo itsinda rya 702 ryamenyekanyeho yiswe ''Where My Girls At''

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND