RFL
Kigali

Ambassadors of Christ yakusanyije arenga Miliyoni 45Frw yo kubaka urusengero

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:18/09/2023 7:41
0


Mu gitaramo cyiswe “Umubyeyi Remera Concert”Chorale Ambassadors of Christ bakusanije inkunga yo kubaka urusengero irenga Miliyoni 45 z’amafaranga y'u Rwanda.



Mu mugoroba wo ku wa 17 Nzeri ,Ambassadors of Christ ifatanije n’andi makorali banyuze benshi mu gitaramo cyari kigamije gukusanya inkunga yo kubaka urusengero rw’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi rwa Remera,benshi bitanga uko bashoboye.

Korali Ambassadors of Christ yo mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi,yatangiye urugendo rw’ibitaramo bizakusanyirizwamo inkunga yo kubaka urusengero rushya rwa Remera rufite agaciro ka 1 200 000 000 Frw,ku mpera z’igitaramo cya mbere hakusanywa arenga Miliyoni 45 harimo cash ndetse n’amasezerano atarahigurwa.

Iki gitaramo cyakozwe ku ntego yo gukusanya agera kuri Miliyoni 100 Frw ,hagatangirwa iyi nyubako benshi bategereje  gusengeramo.

Umuyobozi wa Ambassadors of Christ ,Muvunyi Reuben yashimiye  iyi Korali  idahwema gutanga umusanzu wabo no kwitanga mu murimo w’Imana,atangaza n’inkunga yakusanijwe ku mpera z’igitaramo.

Yagize ati “ Abana b’Imana babashije kwitanga angana na 2,190,312 Frw (cash) na 43,249,960 Frw ,yose hamwe ahwanye na 45,440,272 Frw”.

Igitaramo “ Umubyeyi Remera” cyahuje benshi barimo amakorali atandukanye nka Way of Hope ibarizwa muri iri torero,Ambassadors Junior  yabyawe na Ambassadors of Christ,Korali Umusamariya mwiza ya Nyamirambo n’abandi.

Hitabiriye abakozi b’Imana batandukanye barimo abakuru b’amatorero bayoboye Remera,abapasiteri ,abaterankunga ba Ambassadors of Christ,inshuti z'abadiventiste b'Umunsi wa Karindwi,abizera n'abaturutse imihanda yose.

Itorero rya Remera ryavutse kuya 15 Kamena 1989,rikaba rimaze imyaka 34.Kuvuka kwaryo kwabaye umugisha utangaje, kuko benshi bavaga imihanda itandukanye bakaza kuhasengera,riza kwaguka ribyara andi matorero.

Itorero rya Remera nyuma yo gutekereza kuvugurura urusengero no kubaka inzu y’Imana mu buryo bufatika,ryasanze ingengo y’imari ikenewe irengaho miliyari 1.Ambassadors of Christ nk’abana barezwe n’iri torero batangiza urugendo rwo gutaramira abakunzi babo hagamijwe gukusanya iyi nkunga.

Guhimbaza Imana no kuyiramya binyuze mu majwi meza y’amakorari yitabiriye,byahatiye benshi kumva bakwitanga uko bashoboye umurimo w’Imana ugakomeza kujya mbere.

Ku mpera z’igitaramo benshi bari bagifite inyota yo gukomeza gutaramira Imana no kumva inyigisho nziza zikubiye mu bihangano byatambutswaga.Nubwo igitaramo cya mbere cyasojwe,hateganijwe n’ibindi bizakomeza guhuza abantu  mu buryo bwo  kwegerezwa Imana no gukora umurimo wayo.


Ambassadors of Christ yavuze ko isano iri hagati yabo ari  nk'umubyeyi n'umwana

Benshi bahimbawe no kuramya ,guhimbaza no gutaramira Imana








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND