Umu raperi ukiri muto mu myaka ariko ukunzwe n'abatari bake mu Rwanda bitewe n'injyana ye ya Rap aririmba uzwi ku izina rya ZEO Trap kuri ubu ari mu byishimo bidasanzwe ny'uma yo kugaragarizwa n'umu raperi Riderman ko amwemera.
Umuhanzi w'ubukombe mu njyana ya Rap, Riderman yikojeje ku rukura rwe rwa X( yahoze ari Twitte) agaragaza ko ZEO Trap arenze muri Iki gihe.
Ibi yabigaragaje ubwo yandikaga izina ZEO Trap agashyiraho n'utumenyetso( Emojis) tw'umuriro tugaragaza ko uwo muraperi ZEO arenze.
Ni ubutumwa bwavugishije abatari bake ku mbuga nkoranyambaga, benshi bagenda bavuga ko ubwo ari umwami Riderman ubivuze, ubwo nta kubihakana nyine ZEO Trap arenze.
Umuraperi Riderman yagaragaje ko ZEO Trap arenze
Benshi kandi banagiye bavuga ko n'ubundi igihe kizababwira ko umuhanzi ZEO koko n'ubundi ko arenze cyane.
Ni ibintu ubundi bidasanzwe kubona umuntu mukuru muri mu Kazi kamwe afata umwanya we agashimira ibikorwa byawe, ndetse ako kantu uba ukwiriye kukagenderaho iminsi itari mike.
Mu kiganiro ZEO Trap yagiranye na InyaRwanda.com, yagaragaje imbamutima ze n'ibyishimo bidasanzwe ubu butumwa bwa mukuru we bwamusigiye ku mutima.
Yagize ati" Kugeza ubu ibyishimo mfite ntabwo bisanzwe mu mateka yanjye kubona ibintu nkora umunyabigwi nka Riderman twese tuzi mu gihugu afata umwanya we akabinshimirira, ntabwo ari ibintu bisanzwe".
ZEO Trap ari mu bahanzi batanga icyizere gikomeye mu muziki nyaRwanda
Uyu mu raperi yakomeje avuga ko nawe ubwe ari umufana ukomeye wa Riderman cyane ko ari mu bahanzi batumye yiyumvamo injyana ya Rap bigatuma yiyemeza kuyikora bitewe n'uburyo yabonaga ayihagazemo neza ndetse anatwara ibihembo nka Primus Guma Guma Super Star.
Ati" Ntababeshye ubwanjye ndi umufana ukomeye wa Riderman kuva kera ndetse nkunda n'uburyo nawe ari mu bahanzi barwanirira ishyaka injyana ya Hip Hop nange bikaba biri mu bintera imbaraga mu kuyirwanirira nashaka nkazanayigwa inyuma, ibyo byose mbikura ku musaza Riderman Rutenderi".
ZEO Trap akomeza avuga ko biba ari iby'agaciro kubona ibintu akora hari abantu babikunda( Kandi we ataba aziko hari ababikunda) ndetse byongeyeho akarusho akaba ari umuntu nawe ubwe afana kandi urenze.
Uyu muhanzi avuga ko afatiraho urugero Riderman ibintu byinshi bitandukanye.
Ati"Nyewe ubundi Riderman mureberaho ibintu byinshi; icya mbere ni uko yagaragaje ikinyabupfura kidasanzwe mu gihe cye ndetse na n'ubu, akarwanirira injyana ya Rap kuva kera kugeza na n'ubu.
Icya kabiri mwigiraho ni ukugerageza kubaka ibintu byawe ku buryo no mu myaka 10 iri imbere bizaba bikirenze mu maso y'ababireba ndetse n'ababyumva, kuko urebye neza hari abantu bamusanze mu gakino ariko bakaba barazimye kera nyamara umusaza ibikorwa yakoze kera aracyabigenderaho ndetse akanatumirwa mu bitaramo bitandukanye agakorana n'abari mu kiragano gishya. Abandi uzi bari kubikora muri iyi minsi ni bande?,
Ikindi kandi Riderman agerageza guhesha agaciro injyana ya Rap, bikava muri bya bindi bavuga ngo aba raperi bose baba mu ngeso mbi n'ibiyobyabwenge".
ZEO Trap ni umuhanzi ukizamuka ariko utanga icyizere kidasanzwe bitewe n'uburyo indirimbo ze zikundwa ndetse n'uburyo agaragaza ukuntu ashyigikiye injyana ya Rap biri mu bituma akundwa cyane.
Indirimbo ze nyinshi usanga zivuga ukuri kwinshi kwerekeye ku njyana ya Rap( uburyo idashyigikirwa, ariko azayigeza kure), ndetse n'izindi ndirimbo zo kuryoshya mu tubyiniro..
ZEO Trap yuzuye ibyishimo nyuma yo gushimagizwa na Riderman
Amashushyo yazo akunzwe kugarukwaho na benshi bavuga ko ari nk'izo muri Amerika bitewe n'uburyo ziba zigaragaramo, bikaba biri mu bituma zirebwa cyane.
ZEO Trap amaze mu muziki imyaka itanu, gusa ariko agitangira muzika yatangiriye mu itsinda n'abagenzi be gusa ariko nyuma aza kurivamo atangira Career Solo.
">Indirimbo nshya "NAGUKUNZE" ya ZEO Trap
TANGA IGITECYEREZO