Umunyamideli akaba n’umukinnyi wa filime, Niyonizera Judith ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko umukunzi we Dustin amwambitse impeta y’urukundo [Fiançailles] amuteguza kurushinga nk’umugabo n’umugore.
Yabwiye InyaRwanda ko
umuhango wo kumwambika impeta wabaye mu minsi ishize ubera muri Mexique, ariko
atifuje guhita abitangaza ngo ashyire hanze aya mafoto.
Aya mafoto yagiye hanze
mu gihe uyu mugore ari kwizihiza isabukuru y’amavuko, yishimira ibyo Imana
yamukoreye mu buzima bwe.
Yavuze ko ashima Imana
kubera inzira y’ubuzima amaze kunyuramo, kandi yiragiza Imana mu minsi ye iri
imbere. Yabwiye Imana ati “Nkuragije n’ibiri imbere.”
Yagize ati “Umuhango
wabereye muri Mexique mu minsi ishize. Ariko sinifuje guhita mbishyira hanze,
kuko ni ubuzima bwanjye n’ubwe-Ni ibyo kwishimira.”
Niyonizera Judith ufite
filime zirimo nka ‘Za Nduru’, yavuze ko kwambikwa impeta ari umuhango usanzwe,
kuko icy’agaciro yumva neza ari icyizere yagiriwe n’umukunzi we bamaze igihe mu
munyenga w’urukundo.
Yakomeje ati “Kwambikwa
impeta ni umuhango, ni ibisanzwe ahubwo igifite agaciro nicyo cyizere uba
ugiriwe (n’umukunzi we).”
Yambitswe impeta nyuma y’uko
atandukanye byerura mu mategeko n’umuhanzi Safi Madiba, ni nyuma y’ubukwe bwari
bakoze mu mwaka wa 2017.
Umukunzi we wa Niyonizera Judith yitwa, yavukiye ahitwa Kelowna mu Mujyi wa Vancouver mu gihugu cya Canada.
Judith avuga ko nyuma y'uko umukunzi we amwambitse impeta ku mazina ye yongeyeho 'King'. Ati "Ubu sinamuvuga mu mazina ye, ahubwo ni umwami wanjye."
Dustin, umukunzi we Niyonizera Judith yamutunguye ku isabukuru ye y'amavuko amwambika impeta y'urukundo
Ababyeyi b'umukunzi we Judith Niyonizera [Sebukwe na Nyirabukwe] bashyigikiye intambwe umusore wabo yateye
Judith avuga ko ari icyizere yagiriwe n'umukunzi we
Imyaka irenze ibiri Judith ari mu rukundo n'uyu mugabo wo muri Canada
Judith avuga ko yasohoye aya mafoto ku isabukuru ye y'amavuko yishimira ibyo Imana yamukoreye-Aba bombi baritegura gukora ubukwe mu minsi iri imbere
Sekuru na Nyirakuru b'umukunzi we Judith bari muri Mexique muri uyu muhango 'umukazana w'abo' yambikiyemo impeta
TANGA IGITECYEREZO