Umuhanzi Justin Bieber yatomoye byimazeyo umugore we ku isabukuru y’imyaka itanu bamaze barushinze, amwibutsa ko yamutwaye umutima kandi azamukunda kugeza gupfa.
Umwe mu bahanzi bakunzwe cyane ku Isi Justin Beiber
yageneye ubutumwa bwuje urukundo umugore we akaba n’umunyamideli ,Hailey Beiber w'imyaka 26 ku munsi bizihizaho isabukuru y’imyaka itanu bamaze babana nk’umugabo n’umugore.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram uyu muhanzi
yagize ati: ‘‘Ku mwiza ubaruta, umukundwa wanjye. Imyaka 5 irashize. Wanejeje umutima
wanjye. Kuva mu ndiba y’ubwenge bwanjye kugeza hasi mu magufwa yanjye nzi neza
ko uru rugendo dufatanije ruzarenga ibyo twatekerezaga. Reka rero dukomeze
kurota byagutse. Ku buzima bwacu bw’iteka ryose. Ndagukunda na buri kimwe kigize ubuzima bwanjye bwose.’’
Justin Beiber n'umugore we mu byishimo byo kwizihiza imyaka 5 bamaze babana
Iby’urukundo rw’aba bombi rwemejwe ku mugaragaro muri Mutarama 2016, nyuma y’uko bari bamaze igihe kinini
babihakana mu itangazamakuru. Baje gutandukanaho gato nyuma y’amezi make ariko baza gutangaza ko basubiranye mu 2018. Ntibyatinze Justin Beiber yahise
asaba Hailey ko yamubera umugore maze nawe ntiyazuyaza niko guhita basezerana n’imbere
y’amategeko mu birori byabereye mu mujyi wa Ney York.
Uko byari bimeze Justin na Hailey basezerana imbere y'Imana
Muri Nzeri 2019 nibwo Justin na Hailey basezeranye
imbere y’Imana bemeranya kubana muri byose mu birori byitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe
bikabera kuri Kiliziya ya Somerset i Bluffton, muri Caroline y’Epfo.
Hailey Baldwin Bieber yakomeje gushinjwa kwambura umuhanzikazi Selena Gomez umukunzi we kuko ngo bakundanye kuva ku myaka icumi, ariko uyu mugore akabihakana yivuye inyuma.
Justin na Hailey kugeza kurubu baritegura kwibaruka
imfura yabo nyuma y’igihe kirekire, aho mu minsi ishize Hailey yari yatangaje
ko yumva noneho akeneye kuba umubyeyi.
Reba andi mafoto ya couple ya Justin Bieber na Hailey Bieber
TANGA IGITECYEREZO