Mu gihe dukomeje kwitera ingabo mu bitugu tuvuga ko u muziki nyarwanda uri kugera ku rwego mupuzamahanga, bisa nk'aho ahubwo aribwo tugitangira kuko no mu bahanzi 20 bagezweho muri Afurika nta munyarwanda n'umwe urimo..
Kwamamara cyangwa kumenyekana mu gihugu ni kimwe ndetse no kumenyekana hanze bikaba ikindi. Dushobora kuba tubona abahanzi bacu bakunzwe hano mu Rwanda bidasanzwe, tukagira ngo no hanze ni uko bimeze, nyamara uzanasanga kenshi umuhanzi najya gukorera igitaramo hanze, azaba agiye gutaramira abanyarwanda bariyo.
Ni urutonde rwakozwe hagendewe ku bikorwa by'umuhanzi runaka yakoze cyane cyane mu mwaka wa 2023.
1. Wizkid kuva muri Nigeria (West Africa)
2. Burna Boy kuva muri Nigeria (West Africa)
3 . Davido kuva muri Nigeria (West Africa)
4 . Sarkodie kuva muri Ghana (West Africa)
5 . Casper Nyovest kuva muri South Africa (Southern Africa)
6 . Nasty C kuva muri South Africa (Southern Africa)
7. Tu Face kuva muri (Nigeria West Africa)
8. Master KG kuva muri South Africa (Southern Africa)
9 . Black Coffee kuva muri South (Africa Southern Africa)
10 . Diamond Platinumz kuva muri Tanzania (East Africa)
11. Olamide Badoo kuva muri (Nigeria West Africa)
12 . Fally Ipupa kuva muri Congo (Central Africa)
13 . Stonebwoy kuva muri Ghana (West Africa)
14 . M I kuva muri Nigeria ( West Africa)
15. Don Jazzy kuva muri Nigeria (West Africa)
16 . Shatta Wale kuva muri( Ghana West Africa)
17. Falz Nigeria kuva muri Nigeria (West Africa)
18 . Black Sherif kuva muri Ghana (West Africa)
19 . P Square kuva muri Nigeria (West Africa)
20 . Alikiba Kuva muri Tanzania( East Africa)
Hano tukibaza impamvu nta muhanzi nyarwanda wigeze agaragara kuri uru rutonde rw'aba bahanzi bakomeye, nyamara twebwe twirirwa tuvuga ko umuziki wacu Isi yose itangiye kuwumenya, mu gihe no ku Mugabane duherereyeho batarawumenya neza.
Kuri iki kibazo, umwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda utashatse ko amazina ye ajya atangazwa , aganira na InyaRwanda.com, yavuze ko biterwa n'impamvu zitandukanye zituma Afurika muri rusange hatamenyekana cyane umuziki nyaRwanda.
Ati" Impamvu ya mbere ituma umuziki wacu utagera ku rwego mpuzamahanga cyane ni ururimi. Kuko buriya nureba neza uzasanga muri Afurika ibihugu byumva ikinyarwanda neza ari bibiri gusa ( U Rwanda n'u Burundi), ibi kandi byonyine ntabwo byamenyekanisha umuziki nyarwanda, hano igisabwa, ni ugukoresha ikinyarwanda ariko kivanzemo cyane n'icyongereza cyangwa igiswahili, bitabaye ibyo indirimbo zacu tuzajya dukomeza kuziyumvira no kuzicurangira kuko nta handi ku Isi babasha kuzumva uretse abanyarwanda gusa".
Ibi nureba neza uzasanga aribyo kuko mu Rwanda havuyemo indirimbo ya Stromae yise" Papaoutai" yarebwe na Miliyari, indirimbo ya 2 yarebwe cyane ni iya Meddy yise" Slowly" iri hafi kugera muri Miliyoni 85 ku muyoboro wa YouTube.
Hano muri iyi ndirimbo hafi 90% byakoreshejwe ni Icyongereza, iyi ndirimbo yakunzwe bidasanzwe muri Afurika ,kuko wasangaga nk'urugero muri Kenya bayikina nk'aho ari iy'umuhanzi waho, impamvu nta yindi ni uko ururimi baba barwumva neza cyane.
Umuhanzi Harmonize wo muri Tanzania, aherutse kugira inama abahanzi bo muri Afurika kuba bagerageza guhimba indirimbo zabo bakazishyira mu rurimi rw'icyongereza wenda bakavanga n'ururimi rwabo gakondo nka 30%, kugira ngo zibe zabasha kumvikana ku Isi hose.
Ibi yabitangaje ahereye ku ndirimbo ye yise" Single Again" iri mu cyongereza cyuzuye ariko ubu ikaba iri gukundwa bidasanzwe ku Isi.
Hano abahanzi batandukanye ikintu bahurizaho bose kugira ngo babe babasha kuzajya bongerwa muri uru rutonde mu gihe kizaza, ni ubufatanye ndetse no gushyigikirana hagati yabo ndetse n'abandi bantu bose babarizwa mu myidagaduro nyarwanda muri rusange gusa n'umuvuno ugahinduka.
TANGA IGITECYEREZO