Umutoza wa Espagne Luis De La Fuente, afite icyizere ko Lamine Yamal ukinira FC Barcelona ari ahazaza heza ku buzima bw'ikipe y'igihugu ya Espagne.
Kuri uyu wa Gatanu Lamine Yamal w'imyaka 16 y'amavuko ashobora kugirirwa ikizere cyo gukina umukino we wa mbere mu ikipe y'igihugu ya Espagn irakina na Georgia mu gushaka itike y'igikombe cya Euro ya 2024.
Lamine Yamal niwe mukinnyi ukiri muto wahamagawe mu ikipe y'igihugu ya Espagne kuva yashingwa. Guhamagarwa kwe byashingiwe kuko asigaye yitwara muri FC Barcelona ya Xavi Hernandez. Biteganyijwe ko azifashishwa mu mikino ibiri Espagne izakinamo na Georgia kuri uyu wa Gatanu ndetse na Cyprus ku wa Kabiri.
Kuri uyu wa Kane ubwo umutoza wa Espagne, Luis De La Fuente yaganiye n'itangazamakuru agira ati " Lamine Yamal ni umukinnyi w'igitangaza.
" Lamine Yamal namubonye inshuro nyinshi kuri Television ubwo yabaga akinira FC Barcelona. Nabonye imikinire ye mpita nyikunda, kandi bica amarenga ko azaba umukinnyi mwiza.
" Kuri ubu ni umukinnyi dukeneye ko adufasha kandi nawe bimuzamurira icyizere. Njye mfite icyizere ko uriya mwana azavamo umukinnyi mwiza mu gihe kizaza kandi uyu niwo mwanya wo kubimufashamo.
Umutoza wa Espagne Luis De La Fuente yavuze ko abona Lamine Yamal azaba umukinnyi mwiza mu gihe kizaza
Ubusanzwe Lamine Yamal akinira FC Barcelona
TANGA IGITECYEREZO