RFL
Kigali

Umugore wa Justin Bieber atewe isoni n'imyambarire y'uyu muhanzi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:7/09/2023 12:09
0


Umunyamideli kabuhariwe, Hailey Bieber, yatangaje ko aterwa isoni n'imyambarire y'umugabo we Justin Bieber wiyambariya uko abonye akajya mu nzira.



Abahanzi hafi ya bose aho bava bakagera ikintu cy'imyambarire kiza mu bya mbere bitaho cyane kuko baba bifuza guhora basa neza, bambaye imyenda y'ibiciro n'amasaha ahenze kugirango hatagira ubacishamo ijisho dore ko baba barebwa n'abenshi. 

Ibi ariko hari abahanzi bakomeye batabyitabo nubwo atari benshi. Muri aba harimo icyamamare Justin Bieber umwe mu bahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga.

Mu ntangiriro za Nyakanga, ikinyamakuru cy'imideli Vogue Magazine cyasohoye urutonde rw'ibyamamare bitambara neza, biyobowe na Justin Bieber. Ibi byatumye benshi batangira kumugaya ku mbuga nkoranyambaga bibaza impamvu yambara nkaho ntacyo bimubwiye cyangwa nkaho ari umukene kandi ari umukire.

Justin Bieber yashyizwe ku rutonde rw'ibyamamare bitazi kwambara neza

Si abafana gusa bagaragaje ko batishimiye imyambarire ya Justin Bieber kuko kuri ubu n'umugore we Hailey Baldwin Bieber, yamaze gutangaza ko nawe atishimira imyambaro umugabo we yambara kuko imutera isoni iyo bagiye mu birori bikomeye.

Mu kiganiro uyu munyamidelikazi Hailey Bieber yagiranye na GQ Magazine yibanda ku buzima bw'ama 'couples' y'ibyamamare, uyu mugore yabajijwe icyo atekereza ku myambarire y'umugabo we Justin maze asubiza ati: ''Ntekereza ko buri wese afite imyumvire n'amahitamo ye ku giti cye iyo bigeze mu kwambara. Ntabwo navuga ko nishimira ibyo yambara ariko ni amahitamo ye ntakindi nabikoraho''.

Umugore wa Justin Bieber yunze mury'abafana be avuga ko adashimishwa n'imyambarire ye

Hailey Bieber w'imyaka 26 umaze imyaka 5 arushinze na Justin Bieber yakomeje agira ati: ''Justin ni umuntu utita ku mideli cyane. Ntabwo ari umuntu wabwira ngo ambara iki bitewe naho agiye.

Yambara icyo ashatse nubwo cyaba kitagaragara neza. Rimwe na rimwe nterwa isoni n'imyambaro ye iyo twitabiriye ibirori bikomeye twajyanye. Nigeze no kumusaba ko yajya agerageza akambara neza mu gihe tujyanye ariko ntabwo abyumva''.


Hailey Bieber yatangaje ko aterwa isoni n'imyambariye ya Justin cyane cyane iyo bitabiriye ibirori

Icyakoze nubwo Hailey Bieber avuga ko aterwa isoni n'imyambarire ya Justin Bieber, yasoje avuga aseka agira ati: ''Umugabo wanjye afite byinshi yitaho akanabishobora gusa imyambarire ntabwo iri mubyo yitaho. Abafana be bamaze kubimenyera ndacyeka ko nabamunenga ku mbuga nkoranyambaga basubira mu mafoto ye ya kera bakareba. Si ibintu akoze nonaha kuko na kera ntiyitaga kumyambarire''.

Justin Bieber yigeze kunengwa bikomeye nyuma y'imyambaro yambaye mu birori bya Grammy Awards

Inkuru y'imyambarire ya Justin Bieber yigeze kuba kimomo ni mu 2021 ubwo uyu muhanzi n'umugore we bitabiraga ibirori bya Grammy Awards maze bagera ku itapi itukura Justin Bieber agahabwa inkwenene bitewe na 'Costume' yari yambaye idoze mu buryo budasanzwe aho benshi bavugaga ko iryo koti atariryo kwambara mu birori bikomeye mu muziki.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND