RFL
Kigali

NKORE IKI: Papa yarantaye ajya mu bagore none ari kunsaba imbabazi kandi nkimurakariye

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:1/09/2023 14:10
1


Umukobwa wabayeho nabi kubera se umubyara, yagaragaje uburyo se yamutaye, akamwima buri kimwe ubwo yari amaze gutandukana na nyina ubundi uyu mukobwa wari ukiri muto akibeshaho mu buzima bugoye. Yavuze ko se agarutse amusaba imbabazi, akaba yibaza icyo yamukorera kuko akibabaye.



Yagize ati: ”Mukomere cyane basomyi ba InyaRwanda.com, namwe banyarwanda, uyu munsi mfite ikibazo kitoroshye kandi njye nabuze umwanzuro nagiha kubera uburyo ndemerewe mungire inama. Mu by’ukuri, Papa wanjye  yari umubyeyi mwiza akibana na Mama, ninjye mwana umwe gusa bari bafite kandi barankundaga byo ku rwego rwo hejuru.

Umunsi umwe rero mvuye ku ishuri nsanga ibintu byose byangiritse, ibyo mu nzu bamenaguye, barwanye bapfa ko mbere yo gushakana bari barabanje gusayisha no kujya mu zindi ngeso.

Ubwo rero byabaye ngombwa ko Mama ahita atandukana na Papa, ubundi Papa yanga kundekura ngumana nawe asezeranya abantu ko azanyitaho akampa buri kimwe ndetse ntanshakireho n’undi mugore kugira ngo ntazababara.

Yaranyoheje ndemera maze hashize amezi abiri gusa yatangiye kumfata nabi cyane, atangira kujya anyiriza ubusa nkanaburara, akazana abandi bagore mu nzu, uharaye none ntabe ariwe uharara ejo;

Mbese bituma nanjye ntangira kwiyandarika no kwifata nabi mu buryo budasanzwe. Ntabwo nabivuga byose, ariko nakuze nabi ku buryo ubuzima bwanjye bwabaye umwanda neza neza, ndiyanga cyane.

Igihe cyarageze njya mu nzu ya njyenyine, nkiri umwana, ndirera kuko na Mama nari naramubuze, nta nundi wo mu muryango wigaragazaga, ndababara cyane. Papa yararuwe n’abandi bagore n’inzoga ntiyibuka ko yigeze no kubyara.

Ndababwiza ukuri nakuze nabi bishoboka. Mu minsi yashize rero ni bwo Papa yagarutse mbona ageze aho nibera n’umugabo wankuye mu mwanda, arambwira ngo ansabye imbabazi ndetse anarapfukama.

Yambwiye ko kugira ngo ambone byamugoye, nanga kubyemera. Kugira ngo amve mu maso, namubwiye ko nshaka uko mbitekereza kuko naramubonye, filime y’ibyo yankoreye byose yizana mu maso.

Ngaho mungire inama namwe, nkore iki ?. Ese mubabarire cyangwa mureke agende ?”.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • TWIZERIMA NA INOSA7 months ago
    reka ubanze ubite kere zeho neza





Inyarwanda BACKGROUND