Mu gihe tugezemo isi iri kugendera ku muvuduko uri hejuru mu ikoranabuhanga, ababyeyi n’abana babo baritana ba mwana ku kibazo cy’ikoreshwa nabi rya telefone n’indi myitwarire idahwitse muri rusange.
Impunguke mu by’imibanire
ya Muntu zemeza ko ikibazo cy’urubyiruko rw’iki gihe ruhugiye muri telefone
gusa rudashobora gufasha ababyeyi imirimo yo mu rugo ndetse ugasanga rurishora mu
mico mibi akenshi runakomora kuri izo telefone rwirirwamo, gihangayikishije
cyane kuko cyongera impungenge z’ejo hazaza h’uru rubyiruko ndetse n’ah’igihugu
kuko rufatwa nk’u Rwanda rw’ejo.
Nubwo bimeza bityo
ariko ngo ababyeyi nabo si shyashya kuko harabo usanga nabo ubwabo barananiwe
kubana neza hagati yabo ntibabone umwanya wo kwita ku bana babo ngo babahe
uburere bukwiye hakiri kare kandi ngo ‘igiti kigororwa kikiri gito.’
Ababyeyi batewe impungenge n'abana babo batakibumva ngo bagire icyo babafasha mu rugo ahubwo bakirirwa muri telefone umunsi wose
Mu kugaragaza iki
kibazo, hari bamwe mu babyeyi baganiriye na InyaRwanda bumvikanisha ko bafite
impungenge z’uko mu gihe kiri imbere abana babo bazaba batagishoboye gutekereza
neza ugasanga bavuyemo abanebwe batagize n’icyo bamariye igihugu.
Umwe muri bo yagize ati: ‘‘Mfite umwana w’umukobwa urangije secondaire ariko kuva yava gukora ikizamini cya Leta ntacyo mubwira ngo anyumve. Abyukira muri telefone akayirirwamo akanayararamo sinzi ibyo aba arebamo bidashira.
Ubu aho kugira ngo
abyuke akubure ateke angaburire nk’umuntu ubyiruye inkumi ninjye umushyira
ibiryo nabwo akabirya arangariye muri telefone.’’
Undi nawe yashimangiye
ko ahangayikishijwe n’uko hazaza h’abana be hashobora kutaba heza kandi mu by’ukuri
ntacyo bamuburanye.
Aho yagize ati: ‘‘Njyewe ubu naranabihoreye sinkirirwa nterana amagambo nabo kuko nta n’ikinyabupfura bacyigira. Umuntu aba yaravunitse akirya akimara ariko bakanga bakatunanira.
Ubu
ngo bari mu kiruhuko ariko sinzi aho birirwa n’iyo batahutse bajya muri izo telefone
zabo ukabavugisha ntibanumve. Wabahanura wabakuye he? Babaye abanebwe
byararangiye sinzi niba bazashobora no kwibeshaho.’’
Hagataho, abana bavuga ko imyitwarire bafite bayikomora ku babyeyi babo
Ku ruhande rw’abana bo
bumvikanisha ko ibyo bakora baba bagendana n’igihe gusa ku bijyanye n’imyitwarire
ngo ababyeyi nabo babifitemo uruhare kuko niko babareze.
Uwo twaganiriye usoje
ayisumbuye yagize ati: ‘‘Esubu wirengagije ko muri iki gihe ikintu cya mbere
ari amakuru? Reba ndasoje, nta kazi nukwirirwana na Mama ashaka ko wirirwa mu
mirimo gusa wafata phone akagutonganya umunsi wose! Njye mpitamo kwigendera
nkataha nimugoroba.’’
Undi musore uri mu
kiruhuko nawe yagize ati: ‘‘Njyewe nakuze nimenya nderwa n’umukozi ababyeyi
mbabona gak gashoboka. Rero imirimo yo mu rugo ntayo nzi pe niyo mpamvu nirirwa
kuri telefone ndeba aho isi igeze cyane ko abantu basigaye bahakura n’akazi
katavunanye kandi kishyura neza.’’
Impuguke mu by'imitekerereze n'imibanire ya muntu yasabye abantu bose kwiga gukoresha telefone ku gipimo kigereranije ntibatwarwe nazo
Munezero Elie, impuguke
mu by’imibanire ya muntu yavuze ko biteye impungenge cyane ariko ababyeyi
bakwiye kugerageza bagahindura imyumvire n’abana nabo ntibatwarwe na telefone
cyane ngo barengere kandi bakamenya kuyirebamo iby’umumaro.
Impuguke yagize iti: ‘‘Twabishaka
tutabishaka, ababyeyi bagomba kwakira impinduka z’ikinyejana. Abakiri bato nabo
bakwiye gutozwa imirimo hakiri kare kandi ntibemerere telephone kubabera
imbogamizi ahubwo zikababera uburyo bwo koroshya ubuzima n’iterambere.’’
Yakomeje avuga ko nubwo telefone kurubu yifashishwa mu koroshya byinshi ariko na none ari igikoresho kirangaza abana cyane ndetse usanga ari ikibazo gihangayikishije ababyeyi bumva ko abana babo nta mirimo bazamenya gukora, ibintu rimwe na rimwe bikunze kuzana umwuka mubi hagati y’abana n’ababyeyi bitewe no kutuzuzanya mu nshingano bari basangiye.
Munezero akomeza akangurira urubyiruko n’abantu bose kumenya
gukoresha neza terefone mu gihe gikwiye, ubundi bagakora ibindi bifitiye
umuryango ndetse n’igihugu akamaro.
Munezero yanaburiye
ababyeyi gukurikirana abana babo bakamenya ibyo baba bareba muri telefone kuko
abenshi usanga imyitwarire mibi bagira irimo imvugo zidahwitse, gusuzugura,
ubuzererezi, kubeshya no kwishora mu zindi ngeso mbi babyigana babikuye mubyo
birirwa bareba ku ikoranabuhanga.
TANGA IGITECYEREZO