Kigali

Zuchu n'umubyeyi we bahawe induru n'umunyamakuru wa The Clouds FM

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:31/08/2023 11:02
0


Umunyamakuru wa The Clouds FM witwa Mwijaku yibasiye umubyeyi wa Zuchi avuga ko yananiwe kwigisha ikinyabupfura ndetse n'amahame y'idini rya Islam.



Umunyamakuru wa The Clouds FM witwa Mwajiku yagiye mu itangazamakuru anenga cyane nyina  w'umuhanzikazi Zuchu kubwo kuba ataramutoje imico y'idini rya Islam kandi byari inshingano z'uyu mubyeyi.

Mwajiku yavuze ko ibyo uyu muhanzikazi akorana na Diamond mu rukundo rwabo bidakwiye umunyedini rya Islam bityo akaba anenga mama wa Zuchu Khadija Kopa nawe wahoze ari umuhanzi mu minsi ye y'ubukumi bwe.

Mwijaku yavuze ko biteye agahinda kuba Khadija Kopa ashyigikira Zuchu mu busambanyi akorana na Diamond Platnumz kandi ari ikizira mu mu idini rya Islam.

Yavuze ko mu minsi ya mbere Khadija Kopa yagaragazaga kwigisha no gutoza inzira nziza Zuchu ariko mu minsi yakurikiye yatereye agati mu ryinyo  ntiyongera gutoza imico myiza ngo azageze igihe azakorera ubukwe. 

Zuchu nyuma yo kumva ibyo uyu munyamakuru yatangaje, yavuze ko azakora uko ashoboye kose akazatanga ibyo afite byose ariko uyu munyamakuru akaryozwa ibyo akora kuko ari ihohotera akorera abagore. 

Zuchu yarahiye ko Mwajiku agiye kubera abandi bameze nkawe urugero ku buryo bazahita bazinukwa kongera gukora nk'ibyo uyu munyamakuru yakoze byo guharabika no gusiga icyasha umuryango wa Zuchu.

Nyamara n'ubwo Zuchu yarahiye guha  isomo Mwajiku, mama wa Zuchu witwa Khadija Kopa ntabwo yari yagira icyo avuga kuri uyu munyamakuru wamwihaye avuga ko nta ndangagaciro yigisha umukobw we.

Zuchu yarahiriye guha isomo umunyamakuru wa The Clouds FM. 

Umunyamakuru wa The Clouds FM witwa Mwijaku yibasiye Zuchu na mama we.

Mama wa Zuchu wahoze ari umuririmbyi ntacyo yigeze atangaza ku magambo y'umunyamakuru Mwajiku. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND