RFL
Kigali

Musanze: Inzozi za Day Maker nyuma yo gushyira hanze amashusho y'indirimbo yise 'My Life' - VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:30/08/2023 8:32
2


Umuhanzi Day Maker wo mu Karere ka Musanze, yahishuye ko afite inzozi zidasanzwe muri muzika nyuma yo gushyira hanze amashusho y'indirimbo "My Life" iri kuri Album ye iriho indirimbo 7.



Uyu muhanzi Day Maker ufite ijwi ridasanzwe yagaragaje ko n'ubwo yahura n'ibizazane, umuziki azawukora nk'impano kandi ko icyo uzamusaba azagikora na cyane ko yemeza ko mu myaka akiri muto bisobanuye ko afite imbaraga.

Aganira na InyaRwanda.com yagize ati "Mbere y'uko nkomoza ku ndirimbo yanjye, reka mbanze nkubwire ko umuziki ari impano yanjye kuva kera rwose. Umuziki ndawukunda kandi nzawukora kugeza ngeze ku cyo nifuza. Icyo uzansaba nzagitanga kuko imbaraga ndazifite kandi ndawukunda".

Yakomeje agira ati: "Iyi ndirimbo Location/ My life, ni indirimbo nakoze mu buryo navuga ko nifuzaga kuko iteguye neza kandi uko byagenda kose yanyeretse ko mfite igikundiro. Irimo ubutumwa bukangurira abantu kwereka ibyiza biri ku bakunzi babo by'umwihariko mu gihe cy'urukundo".

Day Maker ni umwe mu basore bagerageza gukora indirimbo zifite igisobanuro kandi zifite amashusho meza. Amazina yiswe n'ababyeyi ni Habimana Patrick uzwi nka Day Maker muri muzika yo mu Ntara y'Amajyaruguru by'umwihariko mu Karere ka Musanze.

Indirimbo 'Location/ My Life yakozwe na Opah Beat  na Rempo Beat  iyoborwa na Osee. Ni imwe mu ndirimbo zasohotse kuri Album yitwa "Fame is a Gift" iriho indirimbo 22 ikagirwa n'injyana zigera kuri 7 harimo; Trap, Drill , Amapiano, Dancehall, Gakondo, Afro Fusion na AfroBeat.


Day Maker yashyize hanze indirimbo yise "My Life"

REBA HANO INDIRIMBO MY LIFE YA DAY MAKER







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwase Claudette8 months ago
    Keep it up my bro
  • mad knoxx visual8 months ago
    inyarwanda turabemera muri abanyabigwi dm nawe numuntu wacu keep it up msz





Inyarwanda BACKGROUND