Umusore agira gutya agakunda umukobwa maze n’umukobwa agakunda umusore ariko umukobwa akabigira ibanga rikomeye ku buryo bigorana ko ashobora kumenya aho byerekeza. Muri iyi nkuru turarebera hamwe imyifato y’umukobwa wagukunze mu ibanga.
1.Uyu mukobwa
agira ubwabo iyo muri kumwe
Ahari se mwahujwe n’akazi cyangwa ibindi bintu, ariko
iyo akwegereye ubona atarwiyambitse afite ikibazo cyo kukureba mu maso ku buryo
ushobora kwisanga wanamubajije niba afite ikibazo. Kuba muri kumwe ni byo bintu
bimushimisha ndetse ni na bwo yumva atuje ariko nanone kugaragaza amarangamutima
ye kuri wowe biramugora cyane.
2.Amera nk’urimo
koza amenyo
Uyu mukobwa agira isoni ziteye ubwoba. Iyo muri kumwe
cyangwa akuri iruhande, aba ameze nk’umuntu urimo koza amenyo kandi nabwo
vuba vuba. Ibi bizakwereke ko agufitiye urukundo nawe wisuganye ushake uko
urumwambura.
3.Niwe
ukwandikira mbere
Ujya kubona ukabona arakwandikiye, ukabona
araguhamagaye, mbese akaba ariwe ugira uruhare mu kuba mwavugana mbere, ariko
nyamara akabikora yitwaje ibindi.
4.Hari n’ubwo
afuha
Uyu mukobwa ashobora gufuha ariko akaba atahita umenya
neza impamvu yabyo. Uyu mukobwa nimuba muri kumwe, interuro ze zose, uzumva
zuzuyemo gufuha kandi nyamara mudakundana nawe wibaze impamvu bikuyobere.
5.Arashaka
kumarana igihe nawe
Uyu mukobwa arashaka kumarana igihe nawe kuko aragukunda, ni wowe muntu yishimira. Niba mukora hamwe, bakabaha akazi kari busabe ko
mukorera hamwe, bizamushimisha ubibone no ku maso ye. Icyo gihe nawe uzafatirane
amahirwe. Ibi kandi bijyana no kuba aba yifuza kukuguma iruhande.
Isoko: torizone
TANGA IGITECYEREZO