Kigali

Ngabo Reagan na Emmy Vox bakubiye ubuhamya bwa benshi mu ndirimbo nshya-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/08/2023 14:22
0


Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Eric Reagan yahuje imbaraga na mugenzi we Emmy Vox bakorana indirimbo bise ‘Impamvu’, igaruka ku muntu ushima Imana kubera impamvu nyinshi afite z’ibyo kuyishimira yamukoreye.



Iyi ndirimbo yasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kanama 2023, ni nyuma y’umwaka wari ushize Eric Reagan adasohora indirimbo. Yaherukaga gusohora indirimbo 'My Lord' yakoranye na Happy Alex.

Emmy Vox ahuje imbaraga na Eric Reagan muri iyi ndirimbo mu gihe ari kwitegura gukora igitaramo cye cya mbere yahurijemo Israel Mbonyi, Bosco Nshuti na True Promises.

Iki gitaramo kizaba ku wa 1 Nzeri 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Eric Reagan avuga ko yandika indirimbo 'Impamvu' nk'umukristu yumvise ijwi ry'Imana imunyuzaho ubutumwa ishaka ko ageza ku bantu be.

Yabwiye InyaRwanda ko buri wese asubije inyuma amaso agatekereza ku nzira y'ubuzima yanyuze, yabona ko hari impamvu nyinshi zo kunamba k'uwiteka.

Ati "Buri wese aba agiye afite amateka ye, wanyuze aha, wakuze utya, byagenze bite, Imana irakurinda muri ibyo byose, rero ukaba ukiriho ugihumeka umwuka w'abazima. Ibyo uba ukwiye kubishimira Imana."

Reagan avuga ko yishyize mu mwanya wa buri wese ufite ishimwe ku Mana, nyuma y'ibihe yanyuzemo, ubu akaba yumva afite impamvu nyinshi zo kuguma ku Mana. 

Akomeza ati "Ni indirimbo isa n'aho ikora ku mutima cyane ariko kubigendanye n'umusaraba. Uvuga uti reka nambe k'uwiteka, kandi buri umwe afite impamvu ze.

Uyu muhanzi avuga ko abakristu mu bihe bitandukanye buri wese yumvikana atanga ubuhamya bw'urugendo rw'ubuzima amaze kunyuramo.

Ati "Mu by'ukuri nk'abakristu ntawe udafite ibyanyeganyeje ubuzima bwe, ariko iyo Imana igufashe mu ntoki ntacyakunyeganyeza."

Yavuze ko 'ibyo rero bwikwiye kuduha impamvu zo kuguma ku Mana, kandi nta kindi twaremewe uretse kuramya no kumuhimbaza'.

Reagan yumvikanisha ko iyi ndirimbo yayanditse nyuma yo gusubiza inyuma amaso akareba ibyabereye ku musaraba, aho Imana yitangiye muntu.

Avuga ko buri wese asabwa kubaha Imana no kuyikurikira. Ati "Icyo duharanira ni ukuzagira iherezo ryiza. Twubahirize icyo Bibiliya ivuga, ibyo tudashaka gusobanukirwa, Imana idufashe..."

Uyu musore ashima cyane Emmy Vox bakoranye iyi ndirimbo. Ariko kandi avuga ko hari hashize igihe iyi ndirimbo idakorwa bitewe n'uko bari mu bihugu bitandukanye. 

Ati "Ni indirimbo niteze ko izafasha benshi, kuko niwo musaruro tuba twifuza nk'abantu b'Imana bavuga ubutumwa binyuze mu ndirimbo."


Eric Reagan mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo yise ‘Impamvu’ yakubiyemo ubuhamya bwa benshi


Reagan avuga ko buri wese afite intambwe ikomeye Imana yamuteresheje ituma ayishima uko bucyeye n’uko bwije


Reagan yagaragaje ko muri iki gihe arangamiye guhimba indirimbo zivuga ineza y’Imana


Sibomana Emmanuel [Emmy Vox] yakoranye indirimbo na Ngabo Reagan mbere yo gukora igitaramo cye ku wa 1 Nzeri 2023

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IMPAMVU’ YA EMMY VOX

"> 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND