RFL
Kigali

Bazimye nk'amashara !Ibyamamare muri Sinema ku Isi byakennye mu buryo butunguranye

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:25/08/2023 13:16
0


Ni bamwe mu byamamare bahuruje imbaga barebwa na benshi kubera gukina neza amafilime,bibagirana mu kanya nk'ako guhumbya kubera gukoresha umutungo nabi.



Dore bamwe mu bakinnyi ba filime bamamaye ku Isi ariko izina ryabo rikaruta ubutunzi bwabo bitunguranye,nk'uko byatangajwe na Briefly News:

1.Lindsay Dee Lohan


Lindaysay Dee Lohan,Umunyamerikakazi,yamamaye mu gukina filime ndetse no kuririmba,aza kunguka akayabo k’amafaranga atunga ibyamirenge,ariko bishira mu kanya gato.

Uyu mukinnyi wa filime yatewe n’ubukene,nyuma yo kwishora mu biyobyabwenge no kunywa inzoga nyinshi,bituma asubira inyuma mu myuga yari imutunze,asigara mu bantu basanzwe.Uyu mukinnyi wa filime yakunzwe bwa mbere ubwo yakinaga muri The Parent Trap mu 1998.

Uretse kuba ari umukinnyi wa filime yakunzwe mu muziki,mu ndirimbo zirimo Too Young To Die,Lullaby,Stay,n’izindi.

2.     Stephen Baldwin

 

Umukinnyi wa filime Stephen Baldwin yavutse mu 1966,amenyekana mu buhanzi bwo gukina filime,akaba sebukwe w’umuhanzi w’umunyamerika, Justin Beiber.Uyu mugabo yaje yaje gukena  bitewe no gufata amadeni menshi no kwishyuzwa ibirarane by’imisoro,bituma asigarana izina yubatse kuruta amafaranga yinjiza.

 3.     Gary Busey


Umunyarwenya Gary Busey yamenyekanye muri filime yiswe “Under Siege  ndetse na Point Break”.Uyu mugabo yatewe n’ubukene nyuma yo gufasha umuhungu we Gary Filed wari ufite inguzanyo ya Banki,maze atakaza menshi kugira amufashe kwishyura.

 4.     Kelly Rutherford


Kelly ni umwe wakunzwe n'Isi yose bitewe n'uburyo akinana ubuhanga .Uyu mugore yabuze ubutunzi bwe nyuma y'uko ahawe gatanya n’umugabo we,ubutunzi bwe bugenda buyonga abureba bitewe no gukora ingendo nyinshi ajya gusura abana be muri Monaco nyuma y'uko bajyanye n’umugabo we,ndetse byatangajwe ko yakoze ingendo zirenga 70 mu myaka 2 gusa.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND