RFL
Kigali

Icyo Bibiliya ivuga ku rukundo rw'ukuri

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:26/08/2023 16:09
0


Abantu benshi bafite uko basobanura urukundo ariko burya na Bibiliya ifite igisobanuro itanga.



Urukundo ni ifunguro buri wese asabwa kugaburira roho ye yabyanga yabyemera. Urukundo ni umuti w'ibintu byinshi ndetse ni ubuzima bw'uwemera Imana nk'uko Bibiliya ibigaragaza.

Muri Bibiliya ku bayemera, muri Yohana wa mbere igice cya 4 umurongo 7 kugeza ku wa 8, bagaraza ko urukundo ari imico y'Imana. "Bakundwa, dukundane kuko urukundo ruva ku Mana. Umuntu wese ukunda yabyawe n’Imana kandi azi Imana. Udakunda ntazi Imana kuko Imana ari urukundo".

Ugerageje gusoma neza iyi mirongo ubona neza ko urukundo ari Imana ndetse ko udakunda atayizi. Mu by'ukuri benshi bemera ko buri kimwe cyose gikorwa n'Imana ku bantu, kiba cyuzuyemo urukundo dore ko Bibiliya igaruka ku bwoko bw'urukundo, haba urwa kivandimwe n'urw'abakundana n'abashakanye.

Mu gitabo cya Bibiliya, mu gitabo cya Itangiriro 2:18, bagaragaza ko Imana yaremye abantu babiri kugira ngo bakundane. Haranditse ngo "Kandi Uwiteka Imana iravuga iti “Si byiza ko uyu muntu aba wenyine, reka muremere umufasha umukwiriye.”

Uretse kuba Imana yarasabye abantu gukundana, yanabibukije kwihangana nk'intwaro y'urukundo dore ko biri mu gitabo cya Abakorinto 13;4 ugakoneza. Hati:" Urukundo rurihangana rukagira neza, urukundo ntirugira ishyari, urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza".

Ibi byose bigaragara muri Bibiliya nk'igisobanuro cy'urukundo, byaranze Yesu ubwo yari ku isi.

Muri Yohana wa Mbere 3:18 ho hagaragaza neza uburyo urukundo atari amarangamutima cyangwa kwiyoberanya. "Bana bato, twe gukundana urumamo mu magambo cyangwa ku rurimi, ahubwo dukundane mu byo dukora no mu by’ukuri".

Mu by'ukuri Imana yatanze umucyo k'urukundo no kugisobanuro cy'urukundo. Muri Petero wa Mbere 17 hagira hati: "Mwubahe abantu bose, mukunde bene Data, mwubahe Imana, mwubahe umwami".

Urukundo rw'ukuri ni ikintu kigaragarira mu kuri, kandi ku Isi ya none kirahari kuko urukundo ruhari. Buri wese aba asabwa gukunda mugenzi we nk'uko nawe amukunda.Imana ikeneye ko abantu bakundana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND