RFL
Kigali

Uko watuma umugore wawe utwite yiyumva nk’udasanzwe

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:26/08/2023 14:30
0


Umugore utwite aba agomba kwitabwaho cyane by’umwihariko mu gihe inda ye igeze mu mezi yo kubyara.



Ubusanzwe gutwita ni igikorwa gikomeye cyane ndetse gifite abo Imana yahisemo ariko nanone uwo mugore utwite, agomba kwitabwaho mu buryo bwose, kugira ngo bajye biyumva nk’abadsanzwe. Ibi kandi abagabo bagomba kubikorerwa kubera ko abagore bagorwa no gutwita.

Umugabo ntabwo aba akwiriye kurakara cyane ngo agaragaze umujinya udasanzwe mu gihe uwo arakarira amutwitiye umwana kandi ugomba kuvukana ubuzima bwiza. Hari ibintu abagabo basabwa gukora no kwitwararika:

1.Kumuguyaguya

Mugabo urasabwa gufata umugore wawe nk'umwana wawe muto kugira ngo ubone uko umuha buri kimwe cyose akeneye kuko aratwite kandi ni wowe nyirabayazana. 

Uretse no kuba ari wowe nyirabayazana, umugore wawe aragukunda kandi afite inshingano zo kubyara umwana mwiza, kugira ngo yiyumve nk'udsanzwe ni uko uzamuha uburenganzira bwo guteta ukamuha icyo akeneye cyose.

2.Muhe ubutumwa bwa hato na hato.

Umugabo asabwa kwandikira uwo bashakanye ubutumwa bwinshi ku munsi kandi akabikora buri mwanya kugira ngo uwo mugore akomeze atekereze ko muri urwo rugendo rwo gutwita hari undi bari kumwe.

3.Kumufasha gutembera

Ni byiza ko mugabo ufasha umugore wawe gutembera, kandi mukabigira umuco. Uyu mugore akeneye ko mugirana akagendo gato gato gahoraho kugira ngo nabona muri kumwe iteka yishimire ko atwite, bitume akomeza kwita ku mwana wawe na we.

4. Ujye umuherekeza kwa muganga

Mu gihe agiye kureba uko umwana ameze cyangwa uko ubuzima bwe bumeze, ni ngombwa ko umuherekeza rwose. Umugore waherekejwe kwa muganga bigenda neza kuko aba afite ishema ry’umuntu umuri iruhande bigatuma yiyumva nk’udasanzwe.

Uretse ibi tuvuze hari n’ibindi byinshi rwose, umugabo yakorera umugore we utwite, akabona ko afashwe nk’udasanzwe.

Isoko: Healthline






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND