Kigali

Ross Kana yakuyeho urujijo ku byari bimaze iminsi bivugwa

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:23/08/2023 14:14
0


Umuhanzi Ross Kana uri mu bahanzi bahagaze neza mu muziki Nyarwanda, yakuyeho urujijo rw'ibyari bimaze iminsi bivugwa ko yaba yarimwe umwanya wo gufasha Bruce Melody na Element kuririmba indirirmbo "Fou de toi" bakoranye.



Ibi yabisobanuye mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo yabazwaga impamvu atigeze agaragara ku rubyiniriro rumwe na Bruce Melody na Element ubwo bari ku rubyiniriro muri Bk Arena mu gitaramo cya Giants Of Africa Festival kandi nyamara indirimbo barayikoranye bombi. Yavuze ko hajemo izindi gahunda zituma atahagaragara,

Yagize ati "Hajemo izindi gahunda kandi zunguka bituma ntabasha kuboneka, twari twavuganye ni uko nagize icyo kibazo.” Uyu musore yavuze ko igitaramo cya Giants Of Africa Cyahuriranye n'izindi gahunda zikomeye cyane atari kwirengagiza.

Hagiye humvikana abantu benshi bavuga ko uyu musore yaba ahezwa inyuma mu bikorwa by'iyi label byose, bamwe bakavuga ko byose byari ukuyobya uburari kugira ngo bakore iriya ndirimbo.

Hari abibaza impamvu atarakorerwa indi ndirimbo cyangwa se impamvu atajya agaragara mu itangazamakuru, abandi bakavuga ko yewe ataranasinya amasezerano muri iyi label nyamara baramubwiye ko azasinya vuba


Ross Kana yavuze impamvu ataririmbanye na Bruce Melody na Element Fpu De Toi

Uyu musore mu gukuraho urujijo n'amazimwe yagize ati "Namaze gusinya amasezerano muri 1:55AM Ltd, turi gukorana kandi ibikorwa biratangira kujya hanze mu minsi ya vuba, hari indirimbo yanjye nenda gushyira hanze kandi bari kumfasha.”

Ross Kana muri Gicurasi nibwo yinjiye mu nzu ireberera inyungu abahanzi ya 1:55AM asangamo uwitwa Bruce Melody ndetse bahita banakorana indirimbo yabo ya mbere Fou De Toi yanatumye amenyekana cyane kurenza mbere.

Ross Kana yakuyeho urujijo ku byo abantu bari bamaze iminsi bavuga


Yanditswe na Dieudonne Kubwimana







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND