Umuhanzikazi Clarisse Karasira yakoze igitaramo gikomeye yamurikiyemo Album ye ya Gatatu, agisobanura nk'igitaramo kidasanzwe cyaranzwe n'umunezero, kandi cyitabiriwe cyane.
Uyu mugore ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
yakoze iki gitaramo ku wa 20 Kanama 2023, agikorera ahitwa Wanyflete’s Flankil
mu Mujyi wa Potland muri Leta ya Maine.
Iyi album ye iriho indirimbo nka
'Icyampa', 'Icyimbo', 'Imbere', 'Ibarabara', 'Gira ubuzima', 'RuhinyuzImana;
'Mu nsi y'izuba', 'Uwo mwana', 'Roho' ndetse na 'Ntukababare'. Zitsa ku
rukundo, icyizere, ubudaheranwa n’ibindi. Yubakiye ku muziki w’umurage wa
Kinyafurika uhujwe n’umuziki ugezweho.
Ni ubwa mbere yari akoze igitaramo cye bwite, nyuma
y'ibihe byatambutse atumirwa mu bitaramo by'abanyarwanda batuye muri Amerika,
abarundi n'abandi.
Yari amaze iminsi ararikiye abakunzi be
kutazacikwa n'iki gitaramo yamurikiyemo album ya Gatatu yise 'Bakundwa'. Ni
album yamuritse nyuma yo gushyira hanze album ya kabiri yise ‘Mama wa Afurika’
ndetse na ‘Inganzo y’umutima’ yabaye album ya mbere.
Yabwiye InyaRwanda "twagize igitaramo cyiza
cyane, byarutaga uko twabitekerezaga." Ati "Turashima Imana. Abantu
twararirimbanye, turabyina, twarishimye, abantu twatashye rwose batabishaka,
bavuga ngo dukomeze, bakajya baririmba n'indirimbo tutanateguye nyine zo mu
Rwanda, izo muri Afurika, abanyafurika bari baje mbese turirimbiramo n'ibyo
tutari twanateguye kuririmba. Za ndirimbo ziba zizwi cyane."
Clarisse avuga ko iki gitaramo cyitabiriwe n'abantu benshi, yaba Abanyarwanda n'abo mu bindi bihugu byo muri Afurika babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyane nk'abo muri Congo, ariko umubare munini wari abazungu batuye muri kiriya gihugu.
Iki gitaramo cyaranzwe n'ibihe birimo kunyura ku itapi
itukura. Clarisse avuga ko anezerewe nyuma yo kumurika iyi album. Ati “Ndishimye!
Ndanezerewe, kumurika album ni ikintu gikomeye, urumva biba bigoye gufata
amajwi y'indirimbo noneho uri hano ndi gukorana na Producer Jimmy. Ntabwo byari
byoroshye ariko Imana ko byarangiye."
Iyi album yamaze gushyirwa ku mbuga zitandukanye zicururizwaho
umuziki nka Spotify, Audiomack n'izindi. Kandi Clarisse avuga ko abantu
bazatangira kuyumva mu minsi iri imbere.
Iyi album igizwe n'indirimbo 10 zicuranzwe n'ibicurangisho
byiganjemo gitari, zirimo umuco, imibereho n'imibanire y'abantu.
Clarisse avuga ko ashingiye ku mubare w'abitabiriye
iki gitaramo ari ishusho y'uko abantu bakunda umuziki w'ingeri zitandukanye.
Ati "Umuziki ni ikintu gihuza abantu. Ni ikintu
gifite imbaraga cyane kiruta kuba naririmba mu kinyarwanda gusa, bikumvwa
n'abanyarwanda gusa, umuziki nta mbibi ugira.”
“Kuko tuboneraho n'amahirwe y'uko n'uwo muntu utumva ikinyarwanda aza akamenya ibyo bintu byo mu Rwanda, akabona ukuntu babyina mu kinyarwanda."
"Rero byampaye ishusho y'uko nta mbibi umuziki ufite kubigendanye
n'inganzo. Byanyeretse urukundo n'urugwiro, naranezerewe cyane pe."
Clarisse Karasira yatangaje ko yanogewe no gutaramira
abantu banyuranye muri iki gitaramo cyo kumurika album ye ya gatatu
Karasira avuga ko ashingiye ku bwitabire muri iki gitaramo, byamuhaye ishusho y’uko umuziki nta mipaka ugira kandi uhuza abantu b’ingeri zinyuranye
Umugabo we Ifashabayo Syvlain Dejoie yamushimiye nyuma yo kumurika album ye ya Gatatu
Clarisse Karasira yatangaje ko yamaze gushyira iyi album ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki
Clarisse avuga ko yagiranye ibihe byiza n'imbaga y'abantu yitabiriye igitaramo cye
Umunyamakuru Claude Ngoboka yayoboye igitaramo cya Clarisse afatanyije n'umugabo we
Ifashabayo yayoboye igitaramo cy'umugore we Clarisse cyo kumurika album ye ya gatatu
CLARISSE KARASIRA AHERUTSE GUKORERA IGITARAMO MURI SOUTH CALORINA
TANGA IGITECYEREZO