Minisitiri w'ubucuruzi n'inganda , Dr.Ngabitsinze Jean Chrisostome yatsinze ikizamini cya Dan ya 2 mu mahugurwa ya Karate Shotokan yabaye mu mpera z'Icyumweru.
Ni amahugurwa yatangiye kuwa 5 tariki 18 Kanama asozwa tariki 20 Kanama 2023. Aya mahugurwa, yateguwe na ISKF Rwanda atangwa n'umwarimu mpuzamahanga muri uyu mukino DENIS Houde ufite Dan 7.
Abakarateka barenga 150 nibo bitabiriye aya mahugurwa, harimo n'abaturutse mu bihugu bituranye n' u Rwanda
Mugusoza aya mahugurwa abayitabiriye bakoze ibizamini bibazamura mu ntera, aho haragaragayemo Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda Dr.Ngabitsinze Jean Chrisostome ari umwe mu bitwaye neza muri ibi bizamini, atsindira Dan ya 2 muri uyu mukino.
Muri rusange abakoze ibizamini byo kuzamurwa mu ntera bose hamwe ni 10, Uwakoreye Dan 1 ni umwe gusa, mu gihe abakoreye Dan ya 2 ari bane, abakoreye dan ya 3 bakaba ari batanu,
Abatsinze ibizamini bizamura mu ntera barangajwe imbere na Minisitiri Dr.Ngabitsinze Jean Chrisostome, bakaba bahawe impamyabumenyi n'imikandara byo ku rwego mpuzamahanga,
Nyuma yogusoza aya mahugurwa DENIS Houde watanze aya mahugurwa yavuze ko yishimiye urwego rw'abakaretika bo mu Rwanda rwanda, avuga ko bari ku rwego rwiza gusa abagira inama yo gukomeza kwihugura kurushaho.
Minisitiri ari mu bantu batatu babonye Dan ya 2
TANGA IGITECYEREZO