RFL
Kigali

Ishimwe rya Josh Ishimwe kuri Yvan Ngenzi, Boris, Aline, Papi Clever n'abandi bamushyigikiye mu muziki

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:21/08/2023 15:56
0


Umuririmbyi w'indirimbo gakondo zihimbaza Imana, Josh Ishimwe yaraye yanditse amateka muri Camp Kigali mu gitaramo cye yise Ibisingizo bya Nyiribiremwa, aho yakoranije abantu b'ingeri zose, agahembura imitima ya benshi maze akava ku rubyiniro ntawe ubyifuza.



Mu gitaramo cye cya mbere yakoze kuva yatangira umwuga we muri 2020, Josh Ishimwe yishimiwe ku rwego rwo hejuru kugeza ku rwego nawe byamurenze agapfukama agashima Imana ko ibyo yarose kuva kera bibaye impamo. Ni igitaramo cyabaye kuri iki cyumweru tariki 20/08/2023 mui Camp Kigali, kitabirwa bitangaje mu gihe kwinjira byari ukwishyura.


Josh agikubita amaso abitabiriye igitaramo cye cya mbere byamurenze arapfukama abishimira Imana 

Ku nshuro ya mbere, Josh yaje ku rubyiniro akurikiye Chorale Christus Regnat yaturutse Regina Pacis i Remera muri Kiliziya Gatolika, maze yakirizwa amashyi, impundu n'akaruru k'ibyishimo kuva bagitangaza ko ariwe utahiwe kugeza ahingutse ku rubyiniro. 

Kimwe mu bintu byari bitangaje ni ukuntu abantu batigeze barambirwa gukoma ayo mashyi Ari nako bahamagara mu majwi aranguruye bati "Josh Josh Josh, Joshua Joshua...." Yatinze kugera ku rubyiniro, bamwe mu bari bahagurutse batangira kunanirwa baricara, bamwe batangira gusakuza bati "Joshua where are you?" (Joshua urihe?). 

Muri uko gutegereza kose ariko ntihahwemye kumvikana amashyi n'akaruru nubwo byagiye bicisha make kubera kunanirwa gutegereza umwanya munini. 

Yatinze ariko ntiyaheze, kuko yaje gusanga itsinda bafatanyaga ku rubyiniro maze yinjirira mu nyikirizo ngufi y'indirimbo yitiriye igitaramo cye "Ibisingizo bya Nyiribiremwa." Akinjira ka karuru n'amashyi byikibye inshuro nyinshi, abantu bose barahaguruka bamwereka ko bamwishimiye cyane.

Josh akigera ku rubyiniro yahise atangirira ku ndirimbo yasubiyemo igakundwa n'abatari bake "Rumuri Rutazima." Hamwe n'itorero rye, Josh n'abari bateraniye aho; abato n'abakuru bashayaye biratinda. 


Josh Ishimwe mu byishimo byinshi, yafatanije n'abitabiriye igitaramo cye gusingiza Imana nk'uko yari yabiteguje mbere

Nyuma yaho Josh wari ufite akanyamuneza kenshi ku maso, yafashe akanya gato asuhuza abari aho maze akomereza muri Yezu wange, nuko abantu barushaho kwishima barambura amaboko abandi bavuza akaruru basingiza Imana. Josh yananyuzagamo akivuga, ari nako aha abari aho umwanya wo kwizihirwa no gutambira Imana, aho ababishoboye banacaga umugara nk'uko iyo ndirimbo ibivuga.

Josh yagerageje kuvanga indirimbo z'abarokore n'izo muri Kiliziya Gatolika, kuko yakomereje kuri Yesu ndagukunda cyane, indirimbo yajyanye abantu mu mwuka, bakarushaho gusabana n'Imana. Bakiri muri iyi ndirimbo, abantu bose bahumirije bararirimba bati: "Yesu ndagukunda cyane ntabwo nigeze nigeze nkunda nk'uko nkukunda ubu." 

Bakomereje muri uwo mwuka kuko Josh yakurikijeho iyitwa Yesu ashimwe, igira iti:  "Yesu ashimwe ×2 icyubahiro kibe icy'uwo mwana w'intama duhimbaze izina rye," maze koko buri wese afata umwanya ahimbaza Imana.

Josh yafashe akanya gato ashima Imana agira ati: "Ndishimye kubona abantu bangana gutya, izi ni inzozi zange, icyubahiro kibe icy'Imana. Mama wanjye nawe ari hariya ndashima Imana ko yambyaye ndi ikinege ariko simupfire ubusa nkaba muhesheje ishema uyu munsi."

Ati: "Ndashimira bariya baririmbyi bakuru baje kunshyigikira ku myaka mike mfite barimo Aline Gahongayire, Papi Clever & Dorcas, Tonzi, Masamba Intore, Yvan, n'abandi bose bateraniye aha kuko twaje kuramya Imana tudashingiye ku madini."


Mu gitaramo cye, Josh yafashe akanya arapfukama ashima Imana ndetse ashimira abantu bose by'umwihariko abahanzi bagenzi be bari baje kumushyigikira

Apfukamye, Josh yakomereje yaranguruye ijwi araririmba ati "Indimi zose zijye zatura ko Yesu ari umwami." Yakomereje muri gakondo maze arivuga biratinda aririmba indirimbo ivuga ngo "Imana iraduteturuye" ariko nako intore zamufashaga zasesekaye ku rubyiniro zirahamiriza ndetse zica umugara. 

Yakomereje ku ndirimbo ivuga ngo "Wanyeretse gukomera kwawe, nange Mana nzahora nkushimira," aho yagize ati "Abo yeretse gukomera kwayo amaboko hejuru maze salle yose igashyira amaboko hejuru, iyi ntiyayitinzemo ahubwo yakomereje mu Inkingi negamiye maze abantu barushaho gusingiza Imana. 

Josh yakurikijeho iyitwa "Roho w'Imana" ayikurikiranya n'iyitwa Amasezerano, Munsi y'umusaraba, maze akurikizaho "Uwo mwami ni mwiza," indirimbo yanamanukiyemo akajya mu mbaga kwifatanya nabo guhamya ko Umwami mwiza ari mu mutima. Iyi ni nayo ndirimbo yapfundikiye inshuro ye ya mbere ku rubyiniro, maze avaho ntawe ubyifuza.


Josh yavuye ku rubyiniro ku nshuro ya mbere nta n'umwe ubyifuza

Josh Ishimwe yakiriwe ku rubyiniro ku nshuro ya kabiri yishimirwa byikibye uko yari yishimiwe ku nshuro ya mbere. 

Mu bamwakiriye by'umwihariko harimo umubyeyi wasakuje cyane mu marira menshi yi'ibyishimo agira ati: "Josh wacu turagukunda, tukwifurije kurama, gushyigikirwa no kuzabona umufasha mwiza, ngewe nkukunda byihariye."

Josh yakiriwe ku rubyiniro ahagana saa mbili na 45 ahera kuri Reka ndate Imana Data, indirimbo yanafatanije n'abarimo Masamba Intore na Bamenya. Josh yavuye ku rubyiniro bitunguranye, mu buryo budasobanutse, hahita haza itorero ry'abasore gusa nabo bashimisha abantu ku bw'umwihariko wabo wo kuvuza ingoma, baririmba ari nako babyina byose icyarimwe.

Nyuma y'iri torero ry'abasore b'i Burundi, Josh yagarutse ku rubyiniro yinjirira muri Sinogenda ntashimye ikoze mu rurimi rw'ikirundi n'ubundi. Ni indirimbo yaririmbye ashimira Imana ko isohoje inzozi ze akaba abashije gukora igitaramo cye cya mbere kikitabirwa n'abantu benshi bikamurenga. Yakurikijeho "Araganje!" 

Kubera amasaha, Josh yagiye anyura hejuru zimwe mu ndirimbo yasubiyemo zirimo "Nzagusingiza," yishimiwe cyane n'abantu bakuru aho Josh yagiye anabanyuramo abahobera anabashimira kumushyigikira;

Akurikizaho "Ni wowe mugenga", "Komeza inzira watangiye", "Yesu wee ntacyo nkushinja," akomeza gususurutsa abantu muri "Nimuhumure abera tuzataha", "Uri Imana itabasha kubeshya, uri Imana isohoza amasezerano." 

Kuri ku giti cye bisaba nkaho byarangiye aha, kuko yahise atumira ku rubyiniro Alex Dusabe, umwe mu baramyi nabo bakunzwe hano mu Rwanda bafatanya indirimbo ye yise "Uragahora ku ngoma," abantu bayikunda barizihirwa biratinda. 

Alex Dusabe ntiyatinze cyane ku rubyiniro, kuko Josh yahise yakira Fabrice bagafatanya kuririmba no gutambira Imana mu ndirimbo ya Fabrice & Aime Uwimana bise "Inkovu z'urukundo." 

Mu gusoza, Josh yakiriye umuntu udasanzwe w'ingirakamaro mu rugendo rwe rwa muzika, umutaramyi Yvan Ngenzi anamushimira ko yamufashije cyane mu myiteguro y'iki gitaramo bafatanya indirimbo zinyuranye zirimo "Ntahemuka", "Amasezerano", "Umunara muremure," n'izindi aho banyuranye mu bantu baririmba ndetse banaramutsa bamwe mu bitabiriye iki gitaramo cy'Ibisingizo bya Nyiribiremwa.

Kuva icyo gihe, Josh niwe wahise yiharira umwanya usigaye afata ijambo agira abo ashimira nubwo abantu benshi wabonaga bagikeneye kuririmba no kubyinira Imana. Josh yashimiye Mama we ko yamushyigikiye, akamubera umubyeyi mwiza akamubera mama na papa, ndetse anamushyikiriza impano yamugeneye. 

Josh kandi yanashimiye producer we Boris n'umufasha we, bamufashije gutegura iki gitaramo bakaba banamufasha mu bikorwa bye bya buri munsi. Yashimiye abantu bose bitabiriye n'abamufashije mu myiteguro inyuranye yabanjirije iki gitaramo kandi bakomeje no kumwereka ko bamushyigikiye mu kugeza kure impano ye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND