Umunyamuziki w’umunya-Nigeria ufite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Davido yatangaje ko atabona amagambo yakoresha yakumvikanisha neza uko yiyumva ashingiye ku rukundo yeretswe n’abafana be yataramiye i Kigali.
Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘If’ ari mu bashyize akadomo ku iserukiramuco ‘Giants of Africa’ mu gitaramo gikomeye yakoreye muri BK Arena. Ni ku nshuro ya gatatu, uyu mugabo ataramiye i Kigali, kuko yahaherukaga mu 2014 no muri 2018.
Yaririmbye yiteguye kujya gutaramira mu Mujyi wa
Detroit muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse amakuru avuga ko uyu muhanzi
ava mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2023.
Yifashishije konti ye ya Instagram akurikirwaho n’abantu
barenga Miliyoni 13, Davido yavuze ko atabona amagambo yakoresha asobanura
urukundo yeretswe n’abanya-Kigali ndetse n’urubyiruko rwo mu bihugu 16
bitabiriye iri serukiramuco.
Uyu muhanzi ugezweho muri iki gihe mu ndirimbo ‘Unavailable’
yari i Kigali, kuva mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 17 Kanama 2023.
Yasuye abakinnyi bitabiriye imikino ya ‘Giants of
Africa’, ahura na Bruce Melodie na Element ndetse Lebon uri mu Nama y’Ubutegetsi
y’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, ahura kandi na Perezida Kagame.
Muri iki gitaramo, Davido yitaye cyane ku kuririmba
nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe kuva atangiye umuziki. Ndtese, buri ndirimbo
yateye yikirijwe.
Mu 2014 Davido yataramiye i Kigali ndetse no mu 2018
atanga ibyishimo ku banya-Kigali. Ni ku nshuro ya gatatu agiye gutaramira i
Kigali.
Mu 2022, Davido yavuze uburyo yiyumvise ubwo yabonaga
Perezida Paul Kagame ajya kumwakira ku kibuga cy'indege mu mwaka wa 2014, ubwo
yasesekaraga Kigali mu gitaramo cyo Kwibohora cyiswe 'Niwowe'.
Davido, avuga ko afitanye umubano na ba Perezida
benshi batandukanye. Uyu muhanzi avuga ku bintu byaranze umwuga we, mu kiganiro
n’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa gikunda gukora amakuru ku mideli n'ubuhanzi,
'French Fashion Magazine'.
Davido avuga ko umwuga we wamuhiriye akaba yaragiye
atungurwa na byinshi, nko guhura na Ba Perezida batandukanye, ariko akagaruka
ku rwibutso rwe ubwo yahurana na Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame muri 2014.
Mu 2016 Davido yasinye amasezerano mu inzu ifasha
abahanzi ya muzika ya Sony Music. Nyuma y’amezi make yatangaje ko yafunguye
Label ye yise ‘Davido Music Worldwide’ ibarizwamo abahanzi nka Dremo, Yonda
ndetse na Peruzzi.
Mu 2019, Davido yasohoye album ye ya kabiri yise ‘A
Good Time’ nyuma y’indirimbo nka "If", "Fall", "Assurance",
"Blow My Mind" na "Risky".
Muri uriya mwaka kandi, ikinyamakuru New African
Magazine cyamushyize ku rutonde rw’abanyafurika 100 bavuga rikijyana.
Ku wa 13 Ukwakira 2020 yasohoye album ye ya Gatatu
yise ‘A Better Time’. Ku wa 31 Werurwe 2023, yasohoye album ye ya kane yise
‘Timeless’. Ni umwe mu bahanzi bo muri Afurika bakurikirwa cyane ku rubuga rwa
Instagram na Twitter
Davido yatangaje ko yishimye urukundo yeretswe muri
iki gitaramo yakoreye i Kigali ku nshuro ye ya Gatatu
Davido yavuze ko atabona amagambo yakoresha asobanura
uburyo yakiriwe muri iki gitaramo cyashyize akadomo kuri ‘Giants of Africa’
Davido yaririmbye muri iki gitaramo yitegura kujya
muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Umukufi wa Miliyoni 500 Frw Davido yari yambaye yawukuyemo kugirango yisanzure neza ku rubyiniro
Davido niwe muhanzi wa mbere wakoze amateka yo kuzuza inyubako ya O2 Arena yo mu Bwongereza
Davido ari ku mwanya wa gatanu ku rutonde rw'abahanzi bakize muri Afurika
DAVI
DAVIDO YATARAMIYE I KIGALI KU NSHURO YE YA GATATU ATANGA IBYISHIMO
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze 'Giants of Africa'
AMAFOTO: Freddy Rwigema- Serge Ngabo-InyaRwanda.com
VIDEO: Murenzi Dieudonne-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO